Umuririmbyi Asake ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Imyidagaduro - 03/10/2022 8:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuririmbyi Asake ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Umuririmbyi w’umunya-Nigeria, Ahmed Ololade, wamamaye mu muziki ku izina rya Asake, ategerejwe mu gitaramo i Kigali kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022.

Ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Omo Ope’ yakoranye na Olamide, agiye gukorera mu Rwanda.

Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 13 Mutarama 1995, ni umwe mu bafashwa n’inzu y’umuziki ya YBNL Nation ndetse na Empire Distribution.

Iri zina rya Asake yarihisemo kuko Nyina ari ko yitwaga. Ni umwe mu banyamuziki bize ibijyanye n’ikinamico n’ubuhanzi, dore ko afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Obafeni Awolowo iherereye mu Ntara ya Osun.

Kuva mu mwaka wa 2018, Asake ari mu muziki, ariko izina rye ryakomeye binyuze mu ndirimbo yise ‘Mr Money’. Iyi ndirimbo yaje no kuyisubiramo afatanyije na Zlatan ndetse na Peruzzi

Yakomeje gusohora indirimbo izirmo ‘Medusa’, ‘Yan Yan’ kugeza ubwo muri Gashyantare 2022 ashyize umukono ku masezerano na YBNL.

Agiye kuza i Kigali, nyuma y’uko ashyize hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo nka ‘Omo Ope’ yakoranye na Olamide, ikunzwe mu buryo bukomeye.

Iyi EP ye iriho kandi indirimbo yise ‘Sungba’ yaje gusubiramo afatanyije na Burna Boy uri mu bakomeye ku Isi.

Nyuma y’iyi EP, uyu muhanzi tariki 8 Nzeri 2022, yasohoye album yise ‘Mr. Money with vibe’ iriho indirimbo nka ‘Terminator, ‘Peace Be Unto you’ n’izindi.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo Asake ategerejwemo, yabwiye InyaRwanda ko hari abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo n’umunya-Uganda. 

Asake ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022 

Asake akurikirwa n’abantu miliyoni 1.6 ku rubuga rwe rwa Instagram 

Asake yahisemo izina rya Nyina ubwo yinjiraga mu muziki 

Asake afite album ndetse na EP ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SUNGBA REMIX’ YA  ASAKE NA BURNA BOY

"> 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BANDANA' YA FIREBOY NA ASAKE

">

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...