Ni cyo gitaramo cya mbere
uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Omo Ope’ yakoranye na Olamide, agiye
gukorera mu Rwanda.
Uyu muhanzi wabonye izuba
ku wa 13 Mutarama 1995, ni umwe mu bafashwa n’inzu y’umuziki ya YBNL Nation
ndetse na Empire Distribution.
Iri zina rya Asake
yarihisemo kuko Nyina ari ko yitwaga. Ni umwe mu banyamuziki bize ibijyanye n’ikinamico
n’ubuhanzi, dore ko afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Obafeni
Awolowo iherereye mu Ntara ya Osun.
Kuva mu mwaka wa 2018,
Asake ari mu muziki, ariko izina rye ryakomeye binyuze mu ndirimbo yise ‘Mr
Money’. Iyi ndirimbo yaje no kuyisubiramo afatanyije na Zlatan ndetse na Peruzzi
Yakomeje gusohora
indirimbo izirmo ‘Medusa’, ‘Yan Yan’ kugeza ubwo muri Gashyantare 2022 ashyize
umukono ku masezerano na YBNL.
Agiye kuza i Kigali,
nyuma y’uko ashyize hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo nka ‘Omo Ope’
yakoranye na Olamide, ikunzwe mu buryo bukomeye.
Iyi EP ye iriho kandi
indirimbo yise ‘Sungba’ yaje gusubiramo afatanyije na Burna Boy uri mu bakomeye
ku Isi.
Nyuma y’iyi EP, uyu
muhanzi tariki 8 Nzeri 2022, yasohoye album yise ‘Mr. Money with vibe’ iriho
indirimbo nka ‘Terminator, ‘Peace Be Unto you’ n’izindi.
Umwe mu bari gutegura iki
gitaramo Asake ategerejwemo, yabwiye InyaRwanda ko hari abahanzi bo mu Rwanda
bazaririmba muri iki gitaramo n’umunya-Uganda.
Asake ategerejwe i Kigali
mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022
Asake akurikirwa n’abantu
miliyoni 1.6 ku rubuga rwe rwa Instagram
Asake yahisemo izina rya
Nyina ubwo yinjiraga mu muziki
Asake afite album ndetse
na EP ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SUNGBA REMIX’ YA ASAKE NA BURNA BOY
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BANDANA' YA FIREBOY NA ASAKE
">