Nk’uko tubikesha TMZ, Maria Avila yareze Chris Brown amusaba indishyi zingana na miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika, avuga ko yakomerekejwe bikomeye n’imbwa y’uyu muhanzi. Mu kirego cye, yanatanze amafoto agaragaza ibikomere avuga ko yatewe n’iyo mbwa.
Emil Lewis yabitangaje mu buhamya yatanze mu rukiko mu rubanza ruregwamo Chris Brown, aho Avila asaba izo ndishyi z’akayabo. Uyu mugore avuga ko imbwa ya Brown yamugiriye nabi ku buryo byamusigiye ibibazo bikomeye by’umubiri n’ingaruka z’igihe kirekire.
Lewis yavuze ko yahaye Avila n’umuryango we amafaranga ari hagati ya 30,000 na 40,000 by’amadolari ya Amerika, ayanyujije kuri sheki mbere gato na nyuma ya Noheli yo mu 2020.
Yasobanuye ko yabikoze kubera impuhwe yagiriye uwo muryango, kandi ko atigeze aganira kuri icyo cyemezo na Chris Brown ubwe.
Ku ruhande rwa Maria Avila, yasabye urukiko kutemera ko ayo mafaranga akoreshwa nk’ikimenyetso muri uru rubanza, avuga ko nta sano afitanye n’indishyi asaba cyangwa n’uburyozwe bwa Chris Brown.
Yemeza ko Chris Brown ari we ukwiriye kubazwa ibyabaye, bityo ko amafaranga yahawe na Emil Lewis adakwiye kugira ingaruka ku mwanzuro w’urukiko.
Gusa abunganira Chris Brown bavuga ko ayo mafaranga afite akamaro muri uru rubanza, kuko ashobora kugaragaza ko Emil Lewis yemeye ko habaye ikibazo kandi akagerageza kugikemura mu bwumvikane mbere y’uko kigera mu nkiko.
Kugeza ubu, umucamanza ntarafata umwanzuro ku bijyanye no kwemera cyangwa kwanga ubu buhamya. Biteganyijwe ko uru rubanza ruzatangira kuburanishwa ku wa 15 Kamena, aho impande zombi zizatanga ibisobanuro birambuye ku byabaye.
Haracyategerejwe icyemezo cy’urukiko kizagaragaza niba Chris Brown azabazwa aya makosa n’ingano y’indishyi ashobora gutegekwa kwishyura mu gihe byamuhama.

Maria Avila yareze Chris Brown amusaba indishyi zingana na miliyoni $90, avuga ko yakomerekejwe bikomeye n’imbwa y’uyu muhanzi
Umwanditsi: Patrick Kabano
