Umuraperikazi Keko yemeje iby’urukundo rwe na Sheebah Karungi

Imyidagaduro - 03/06/2026 6:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperikazi Keko yemeje iby’urukundo rwe na Sheebah Karungi

Umuraperikazi wo muri Uganda, Keko, yemeje ku nshuro ya mbere ko yigeze kugirana umubano w’urukundo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi, ibintu byari bimaze imyaka myinshi bivugwa ariko nta n’umwe muri bo wari warigeze abitangazaho amakuru mu buryo bweruye.

Keko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Play It Loud, aho yavuze ko we na Sheebah Karungi bakundanye mu gihe cy’imyaka ibiri mbere y’uko baza gutandukana kubera ibyo yavuze ko byari bitandukanye n’icyerekezo buri umwe yabonaga mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati: “Yego, nakundanye na Sheebah Karungi. Twamaranye imyaka ibiri mu rukundo, ariko nyuma turatandukana kuko yumvaga umwuga we utari kujya mu cyerekezo yifuzaga. Njye nabonaga asa n’uwatangiye kwiheba, mu gihe umwuga wanjye wari uri kuzamuka.”

Uyu muraperikazi yakomeje avuga ko ibintu byatangiye guhinduka cyane nyuma y’uko Sheebah atangiye gukorana na Jeff Kiwa wari usanzwe amufasha mu bikorwa bya muzika.

Keko yavuze ko icyo gihe umubano wabo watangiye kuzamo ibibazo, ndetse ashinja Jeff Kiwa kugira uruhare mu gutuma batandukana.

Yagize ati: “Nyuma yaje gusinyana na Jeff Kiwa, kandi uko nabibonaga yashakaga kunsubiza inyuma. Jeff yakoze ibishoboka byose kugira ngo Sheebah abe umuntu ukurikiza ibyo amubwira byose.”

Aya magambo ya Keko yongeye kugarura mu mitwe ya benshi amakuru yari amaze imyaka arenga icumi avugwa ku mubano wihariye hagati ye na Sheebah Karungi.

Hagati ya 2015 na 2016, amakuru yavugaga ko aba bahanzikazi bombi bari mu rukundo yakunze gukwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, gusa icyo gihe nta n’umwe muri bo wari warigeze ayemeza cyangwa ngo ayahakane mu buryo butaziguye.

Kugeza ubu, Sheebah Karungi ntabwo aragira icyo atangaza ku byo Keko yavuze, gusa amagambo y’uyu muraperikazi ni yo ya mbere agaragaza mu buryo bweruye ko koko aba bahanzikazi bombi bigeze kugirana umubano w’urukundo, ibintu byari bimaze imyaka myinshi bikekwa n’abakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Uganda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...