Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, nubwo icyo gihe batigeze berura ngo babishyire mu itangazamakuru.
Mu
kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, Tessy yambikiwe impeta y’urudashira na
Shizzo i Dubai nyuma y’uko bari baririnze kugira nyinshi bavuga ku rukundo
rwabo, rwari ruraje ishinga abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ku
wa 8 Mutarama 2026, Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo yasezeranye mu mategeko
n’Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy mu Murenge wa Kinyinya mu
Karere ka Gasabo.
Kuri
uyu wa gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, ku Intare Confrence Arena nibwo
imiryango yombi yahuye, iraganira, uwa Shizzo usaba uwa Tessy, basanga nta kabuza
bakwiye kwemera kubaha Tessy ndetse baramutanga.
Nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda, umukobwa ni mukobwajana akaba ariyo mpamvu nta mukobwa uva iwabo adakowe. Shizzo nawe yashimiye ababyeyi bamubyariye umugore ndetse bakamurera neza hanyuma akwa Tessy.
Reba amashusho y'uko ibi birori biri kubera ku Intare Confrence Arena bimeze
