Iyi mpeta yayimwambikiye i Dubai aho bakomereje kugirira ibihe byiza, ndetse amakuru akaba avuga ko bageze kure imyiteguro y'ubukwe.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024,
nubwo icyo gihe batigeze berura ngo babishyire mu itangazamakuru.
Umunyamakuru Kayitesi
Yvonne wamenyekanye nka Tessy aherutse gusezera ku Isango Star yari amazeho
imyaka itanu, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kiganiro yatangije gitambuka
kuri shene ya Youtube yitwa ‘This&That’.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Tessy ntabwo yigeze avuga icyatumye asezera ku Isango Star.
Ati: “Mbabajwe no kubamenyesha ko nasezeye ku mwanya wo kuba umunyamakuru
wa Isango Star, nyuma y’imyaka itanu naje gufata icyemezo kingoye. Mu gihe
nahamaze narakuze yaba njye ndetse no mu mwuga.”
Tessy watangiye itangazamakuru mu 2020 mu gihe cya Covid-19, aherutse kumvikana avuga ko yinjira mu mwuga atari yorohewe kuko yabanje kugeragereshwa ruswa ishingiye ku gitsina gusa aza kubisimbuka.
Umunyamakuru Tessy yambitswe impeta
Yari aherutse gusezera ku Isango Star yari amazeho imyaka itanu
Umuraperi Shizzo bamaze igihe bakundana ni we wamwambitse impeta
Byabereye i Dubai
Ibyishimo ni byose kuri aba bombi
Bamaze igihe mu rukundo batakundaga kugaragaza cyane
Shizzo ni umuraperi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika