Umuraperi Shizzo yambitse impeta umunyamakuru Tessy

Imyidagaduro - 15/06/2025 8:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperi Shizzo yambitse impeta umunyamakuru Tessy

Nyuma y'igihe bivugwa ko bari mu munyenga w'urukundo ariko bagakomeza kubihisha, kuri ubu Tessy wamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda yagaragaje ko yamaze kwambikwa impeta y'urukundo n'umuraperi Shizzo usanzwe utuye muri Amerika.

Iyi mpeta yayimwambikiye i Dubai aho bakomereje kugirira ibihe byiza, ndetse amakuru akaba avuga ko bageze kure imyiteguro y'ubukwe.

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, nubwo icyo gihe batigeze berura ngo babishyire mu itangazamakuru.

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy aherutse gusezera ku Isango Star yari amazeho imyaka itanu, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kiganiro yatangije gitambuka kuri shene ya Youtube yitwa ‘This&That’.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Tessy ntabwo yigeze avuga icyatumye asezera ku Isango Star.

Ati: “Mbabajwe no kubamenyesha ko nasezeye ku mwanya wo kuba umunyamakuru wa Isango Star, nyuma y’imyaka itanu naje gufata icyemezo kingoye. Mu gihe nahamaze narakuze yaba njye ndetse no mu mwuga.”

Tessy watangiye itangazamakuru mu 2020 mu gihe cya Covid-19, aherutse kumvikana avuga ko yinjira mu mwuga atari yorohewe kuko yabanje kugeragereshwa ruswa ishingiye ku gitsina gusa aza kubisimbuka.

Umunyamakuru Tessy yambitswe impeta

Yari aherutse gusezera ku Isango Star yari amazeho imyaka itanu

Umuraperi Shizzo bamaze igihe bakundana ni we wamwambitse impeta

Byabereye i Dubai

Ibyishimo ni byose kuri aba bombi

Bamaze igihe mu rukundo batakundaga kugaragaza cyane

Shizzo ni umuraperi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...