Umuraperi Prince Waly yitabye Imana nyuma y’imyaka 8 andwaye

Imyidagaduro - 05/10/2026 5:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperi Prince Waly yitabye Imana nyuma y’imyaka 8 andwaye

Umuraperi w’Umufaransa Prince Waly, akaba akora umuziki mu njyana ya Rap, yapfuye afite imyaka 34 azize indwara idasanzwe yibasira uruhu n’ibice by’umubiri, nk’uko abamwegereye babitangaje ku Cyumweru.

Prince Waly, amazina ye nyakuri akaba ari Moussa Magassa, amaze imyaka umunani ahanganye na pemphigus paraneoplastique, indwara idasanzwe yibasira uruhu n’ibice by’umubiri , igatera nibisebe .

Abamwegereye bavuze ko nubwo yanyuze mu bihe bikomeye kubera uburwayi, yakomeje gukora umuziki no guhangana kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.

Bagize bati: “Imyaka ya nyuma yabaye iyo kurwana, ariko nanone iba iyo gusarura imbuto z’ibyo yakoze. Nubwo yari arwaye, yakomeje guhanga no gutuma umuziki we ukomeza kubaho.”

Prince Waly yavukiye i Montreuil, mu gace ka Seine-Saint-Denis mu Bufaransa. Yari azwiho gukunda kwandika no guhanga.

Album ye ya mbere yise ‘Moussa’, yasohotse mu 2022, ni imwe mu nziza yasize yakoze. Kuri iyi album, uyu muraperi yavuze ku buzima bwe ndetse n’urugendo rwe mu muziki.

Mbere yo gusohora iyi album, Prince Waly yari yarasohoye EP zitandukanye zamufashije gutangira kumenyekana, nyuma yo gukorera umuziki mu itsinda rya Big Budha Cheez.

Urugendo rwe rw’umuziki rwahuye n’imbogamizi ikomeye mu 2019, ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri yo mu gice cyitwa thymus. Iyi ndwara yatumye atakaza ijwi ndetse amara imyaka ibiri atabasha gukomeza ibikorwa byo kuririmba no gukoresha mikoro.

Nubwo yahuye n’ibi bibazo by’ubuzima, Prince Waly yakomeje gukora umuziki, agenda yihesha umwanya mu ruhando rwa Rap mu Bufaransa.

Prince Waly yakoze indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Rap, barimo Dinos, Freeze Corleone na Alpha Wann.

Yanakoranye n’umugore we, umuhanzi Enchantée Julia, aho bombi basangiye ibikorwa bya muzika.

Abamwegereye bavuze ko asize umurage ukomeye mu muziki ndetse ko azibukwa nk’umuntu wari ufite impano idasanzwe, umutima woroshye n’uburyo bwihariye bwo gukora umuziki.

Waly, umuraperi w’Umufaransa, yapfuye afite imyaka 34 nyuma y’imyaka 8 andwaye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...