Umuraperi Mystikal yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera icyaha cyo gufata ku ngufu

Imyidagaduro - 17/06/2026 12:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperi Mystikal yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera icyaha cyo gufata ku ngufu

Umuraperi w’Umunyamerika Mystikal, izina rizwi cyane mu muziki wa rap mu myaka ya 1990 na 2000, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kwemera icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu rugo rwe muri Louisiana mu 2022.

Muri Werurwe 2026, Michael Lawrence Tyler yemeye icyaha cyo gufata ku ngufu ku rwego rwa gatatu, nyuma y’amasezerano yagiranye n’ubushinjacyaha. Ibyo byatumye ikirego cyo ku rwego rwa mbere, cyari kumukururira igifungo cya burundu aramutse agihamijwe, gisimbuzwa icyaha cyo ku rwego rwa gatatu, gihanishwa igifungo kitarenze imyaka 20.

‎Mbere y’umunsi wo gucirwa urubanza, Mystikal yari yasabye urukiko ko rwamwemerera gukuraho kwemera icyaha kwe, avuga ko atari yabonye umwanya uhagije wo gutekereza neza ku ngaruka z’icyo cyemezo. Icyakora urukiko rwakomeje urubanza maze rumukatira imyaka 20.

‎Mu rukiko, uwahohotewe yavuze ko uyu muraperi yamukubise, akamuniga, akamukuraho imisatsi yari yambaye ndetse akamufata ku ngufu iwe mu rugo i Prairieville, hafi ya Baton Rouge muri Louisiana.

Uyu mugore yasabye umucamanza guha Mystikal igihano cyo hejuru gishoboka. Mu magambo ye ubwo yari imbere y’urukiko, Mystikal yavuze ko niba koko yarakoze ibyo ashinjwa, akwiriye igihano ntarengwa.

‎Mystikal ni muntu ki mu muziki?

‎Mystikal yabaye umwe mu baraperi bazamutse cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’imyaka ya 1990. Yamenyekanye cyane kubera uburyo bwe bwo kuririmba burimo imbaraga nyinshi n’imvugo yihariye yamuhaye izina rikomeye muri hip-hop.

‎Indirimbo ye yakunzwe cyane ni “Shake Ya A(asterisk)(asterisk)” yasohotse mu 2000, ndetse yanamuhesheje nomination ya Grammy mu cyiciro cy’umuraperi wakoze indirimbo nziza wenyine. Ni indirimbo yakunzwe cyane, ikaba imaze kurebwa na Miliyoni 9 kuri Youtube.

Mu 2003, Mystikal yongeye kugaragara mu bihembo bya Grammy aho yari ahatanye mu byiciro bibiri birimo album ye “Tarantula” ndetse n’indirimbo ye “Bouncin’ Back (Bumpin’ Me Against The Wall).

‎Uyu muraperi si ubwa mbere ahuye n’ibibazo by’amategeko kuko dosiye nshya yongeye gushyira Mystikal mu bibazo bikomeye nyuma y’uko mu 2003 na bwo yemeye icyaha kijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, maze agakatirwa imyaka itandatu muri gereza.

‎Kuva yafungwa mu 2022, Mystikal yari afungiwe muri gereza ya Ascension Parish Jail adafite uburenganzira bwo gutanga ingwate.

Mystikal yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gufata ku ngufu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...