Umuraperi Lil Poppa yirashe mu mutwe arapfa nyuma y’impanuka y’imodoka

Imyidagaduro - 20/02/2026 7:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperi Lil Poppa yirashe mu mutwe arapfa nyuma y’impanuka y’imodoka

Urupfu rw’umuraperi Lil Poppa rukomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko Polisi itangaje amakuru arambuye ku cyabaye mbere y’uko yitaba Imana.

Uyu muraperi Janarious Mykel Wheeler [Lil Poppa], yapfuye ku myaka 25 ku wa 18 Gashyantare 2026. Ariko Polisi yatangaje ko yirasiye mu modoka ye nyuma y’impanuka yari amaze gukora.

Nk’uko Umuyobozi wa Polisi wa Hapeville, Bruce Hedley, yabitangaje, Lil Poppa yakoze impanuka y’imodoka ye wenyine ku muhanda wa Interstate 85 mu Majyepfo ya Hapeville, muri Leta ya Georgia.

Polisi yavuze ko nyuma y’iyo mpanuka, imodoka yari igishobora kugenda. Lil Poppa yahise ahamagara umujyanama we (manager) amubaza icyo yakora. Bemeye guhurira hafi aho, muri parikingi ya hoteli ya Hilton.

Bagezeyo, Lil Poppa yagumye mu modoka ye, aganira n’umujyanama we banyuze mu idirishya ryari rifunguye. Icyo baganiriye nticyamenyekanye.

Polisi ivuga ko mu gihe bari bakiri aho, uyu muraperi yafashe imbunda ayishyira ku mutwe maze arirasa, ahita apfa.

Umupolisi wari uri ku kazi kuri iyo hoteli, n’ubwo atari mu kazi ku mutekano rusange, ni we wahise ahamagara ubutabazi (911).

TMZ yanditse ko Lil Poppa yahise ajyanwa ku bitaro bya Grady Hospital, aho byaje gutangazwa ko yapfuye. Nta rwandiko rwabonetse yasize ruvuga impamvu yirashe mu mutwe agapfa.

Lil Poppa yari asanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Collective Music Group (CMG), yashinzwe n’umuraperi Yo Gotti.

Mu myaka ishize yari amaze kumenyekana mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Love & War,” “Mind Over Matter,” na “HAPPY TEARS.” Yafatwaga nk’umwe mu baraperi bari kuzamuka neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urupfu rwe rutunguranye rukomeje gusiga icyuho mu bakunzi b’umuziki, cyane cyane abakurikiraga injyana ya Hip-Hop yo mu majyepfo ya Amerika.

 

Lil Poppa yapfuye ku myaka 25 nyuma yo kwirasa mu modoka ye, nyuma y’impanuka yari amaze gukorera mu mujyi wa Hapeville muri Leta ya Georgia


Amakuru mashya yatangajwe na Polisi agaragaza ko Lil Poppa yakoze impanuka ku muhanda wa Interstate 85, agahamagara manager we ngo bahure hafi aho, mbere yo kwirasa


Lil Poppa, wari umaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo “Love & War” na “Mind Over Matter,” yitabye Imana mu buryo butunguranye nyuma yo kwirasa akiri mu modoka ye i Georgia



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...