Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inkuta’ amaze
igihe abarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwa Mbonimpa John,
wabaye ku wa 22 Kanama 2023, umuryango we wavuze ko Green P 'atabashije kugera i
Kigali'.
Green azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Isi ya Nijoro', 'Ese
Uzihangana', 'Kandangira abanzi', Icyampa Nkayimenya', 'Hip Hop Game',
'Inzozi', 'Mfite Ubwoba', 'Ujye witonda', 'Muri njye', 'Zunguza' n'izindi.
Uyu muhanzi ni umwe mu bana batandatu babyawe na
Mbonimpa John na Esther Mbabazi. Ni umuvandimwe w’umunyamuziki Mugisha Benjamin
uzwi nka The Ben.
Umubyeyi we yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 23
Kanama mu irimbi rya Rusosoro.
Inshuti za Green P babana mu Mujyi wa Dubai bakoze
umuhango wo kwibuka no kuzirikana ubuzima bw’umubyeyi w’uyu muraperi, kandi
bakomeza Green P muri ibi bihe by'akababaro.
Mu muhango wo guhekereza bwa nyuma Se, The Ben yavuze
ko Se yakoze ibikorwa by’ubutwari, kandi ko imyitwarire n’imico agaragaza
ayikura kuri Se.
Avuga ati “Imwe mu mico ngira, abantu benshi bambwira
ko nayikuye kuri we, gusabana, kwisanga no guca bugufi, ibyo nibyo mbwirwa
murabizi ntabwo umuntu yimenya, ariko abamuzi barabizi ko yabigiraga, ikindi yatwigishije
ni ugukunda umurimo."
Uyu munyamuziki yavuze ko mu bihe bya nyuma by’umubyeyi
we, yanyuze mu bihe bikomeye byanamuvuriyemo agahinda gakabije, katumye akora
ibyo nawe atari azi.
Akomeza ati “Umubyeyi wacu mu bihe bye bya nyuma yaje
kugira Satani iramutera, Satani yaramugerageje ariko atari we, umutima we
turawuzi yari imfura cyane."
“Yababazwaga cyane n’ukuntu Satani yamugerageje,
yagize ibihe bikomeye cyane, yabuze abavandimwe be bose, abura ababyeyi be bose
bimutera agahinda gakabije (Depression) katumye akora ibintu bitari byiza ariko
Papa turagukunda."
The Ben yavuze ko Se yakoze impanuka nyinshi ariko
Imana ikomeza kuba mu ruhande rwe.
Ati “[…] Papa yahuye n’impanuka nyinshi, hari impanuka
zabaye turi abana tukiri Uganda tukagira ngo ntari bubeho ariko hari impamvu
yabayeho, ubu nibwo buryo bwiza Imana yashakaga ko atahamo kuko yari gusaba
imbabazi akihana kandi twizera ko Papa ari mu ijuru, Papa ari mu ijuru, papa
ari mu ijuru!"
The Ben yanagarutse ku kuntu Se yitaga ku muryango we.
Yibutsa igihe yigeze kubatembereza ari kumwe n’umuvandimwe we Green P.
Ati “Rimwe mu rwibutso rwiza mufiteho, kera tukiri
abana yigeze kutujyana ahantu njyewe na Eliya (Green P) utari hano, ni ibintu
bitangaje benshi batakumva ariko akenshi twajyaga mu Mutara adutwaye njye na
Eliya mu kiruhuko kinini."
"Aratubwira ngo ariko mwumvise ukuntu igitoki Mama yatetse cyari kiryoshe, ntabwo ushobora kumva ukuntu byanshimishije. Ni akantu karaho utakumva ariko urukundo rw'abo buri kintu cyose yavugaga yakundaga kugaragaza ukuntu akunda Mama."
"Yari umubyeyi mwiza. Bantu b’Imana twange Satani, papa yarageragejwe n’abanyamakuru baramugerageza."

Umubyeyi w'abarimo The Ben na Green P yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu mu irimbi rya Rusororo

The Ben ari kumwe n'umugore we Uwicyeza Pamella

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin

Umuraperi Green P ubarizwa mu Mujyi wa Dubai ntiyabashije gushyingura Se

Umuraperi K8 Kavuyo yatabaye mugenzi we The Ben

Umuraperi M Izzle ari kumwe na Bahati 'Makaca'

The Ben asuhuzanya na Igor Mabano


The Ben yavuze ko Se yabaye urufatiro rw'umuziki akora muri iki gihe

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYAVUZWE NA THEN BEN MU MUHANGO WO GUSHYINGURA SE
Kanda hano urebe uko umuhango wo gushyingura umubyeyi wa The Ben wagenze
AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com
VIDEO: Freddy Rwigema; InyaRwanda.com