Umuraperi Balen yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wa Nepal

Imyidagaduro - 27/03/2026 1:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperi Balen yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wa Nepal

Umuraperi wamenyekanye cyane muri Nepal witwa Balendra Shah, uzwi cyane nka Balen, yarahiriye kuyobora iki gihugu nka Minisitiri w’Intebe mushya, aba umwe mu bayoboye igihugu akiri muto cyane mu mateka yacyo.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yageze kuri uyu mwanya nyuma y’intsinzi ikomeye ishyaka rye rya Rastriya Swatantra Party (RSP) ryagize mu matora yabaye tariki ya 5 Werurwe 2026, aho ryegukanye imyanya 182 muri 275 igize Inteko Ishinga Amategeko.

Balendra Shah yarahiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, arahizwa na Perezida wa Nepal, Ram Chandra Paudel, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Yagaragaye yambaye imyenda y’umukara, yambaye n’ingofero gakondo ya Nepal ndetse n’amadarubindi, ibintu bisanzwe bimuranga kuva akiri umuhanzi w’umuraperi.

Reuters yanditse ko intsinzi ya Balen n’ishyaka rye ishingiye cyane ku myigaragambyo ikomeye yakozwe n’urubyiruko (Gen Z), yamaganye ruswa, ubushomeri n’imiyoborere mibi. Iyi myigaragambyo yabaye mu 2025 yasize ihiritse ubutegetsi bwari buriho, ndetse abantu 76 bahasiga ubuzima.

Nubwo Shah atari ku murongo wa mbere muri iyo myigaragambyo, yayishyigikiye ku mugaragaro, bituma urubyiruko rumubonamo umuyobozi ushobora kuzana impinduka.

Nepal ifite abaturage bagera kuri miliyoni 30, ariko iracyahura n’ibibazo bikomeye birimo: Ubushomeri bukabije, ruswa ivugwa mu nzego zitandukanye, abaturage benshi (hafi 20%) bari mu bukene, ndetse abagera ku 1,500 bava mu gihugu buri munsi bajya gushaka akazi hanze.

Byongeye kandi, iki gihugu kimaze igihe kirangwa n’ihindagurika rya politiki rikabije, aho kuva mu 1990 kimaze kuyoborwa na Guverinoma zirenga 30, kandi nta n’imwe yigeze irangiza manda yayo y’imyaka itanu.

Igihugu cy’u Bushinwa cyamaze kwifuriza amahirwe ubuyobozi bushya bwa Nepal, cyizeza gukomeza kuyishyigikira mu kurinda ubwigenge n’ubusugire bwayo.

Icyatumye uyu mugabo arushaho kuvugisha benshi ni uko mbere yo kuba umunyapolitiki yari azwi cyane mu muziki wa rap.

Ku munsi umwe mbere yo kurahira, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Jay Mahakaali”, ivuga ku bumwe bw’Abanya-Nepal no kubaka igihugu.

Muri iyo ndirimbo, agaragaza icyizere cy’ejo hazaza heza, aho aririmba ko “Nepal itazongera gutinya” ndetse ko “ibyishimo bizagera muri buri rugo.”

Zimwe mu ndirimbo zamumenyekanishije harimo “Dozer’ yamugize icyamamare cyane, aho yavugaga ku iterambere ry’umujyi n’imiyoborere. Hari kandi “Balidan” aho yagarukaga ku kwitanga no guharanira impinduka mu gihugu

Anafite indirimbo “Nepal Haseko” igaragaza icyizere cy’ejo hazaza heza h’igihugu cya Nepal n’izindi.

Umuyobozi w’ishyaka Rastriya Swatantra Party, Balendra Shah, agaragara ku mwanya wa kabiri uhereye iburyo, ari kurahira ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu muhango wabereye i Kathmandu ku wa 27 Werurwe 2026 /Ifoto: AFP

 

Umuyobozi wa Rastriya Swatantra Party, Balendra Shah, ugaragara ku mwanya wa kabiri uhereye iburyo, ari kurahira nka Minisitiri w’Intebe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...