Uyu mugabo w’imyaka 35, wahoze ari umuhanzi mu njyana ya Rap nyuma akaza kuba Meya wa Kathmandu, ubu ari mu bahatanira umwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Nepal.
Amadarubindi ye y’umukara ahora yambaye n’indirimbo ze byabaye ikimenyabose, ariko inyota ye ya politiki irenze kure ibyo kumenyekana gusa.
Balen ntiyari azwi cyane mbere ya 2013. Icyo gihe yigaragaje mu marushanwa ya Hiphop azwi nka Raw Barz, aho yatsinze maze izina rye rihita rimenyekana mu gihugu hose.
Abamuzi bavuga ko atari umuraperi usanzwe, ahubwo yari umusizi ufite amagambo akomeye, akunda kuvuga ku buzima bw’abakandamijwe no kurwanya ruswa. Indirimbo ze zakunzwe cyane n’urubyiruko, cyane cyane izirimo ubutumwa bwo gushaka impinduka mu miyoborere y’igihugu.
Mu mwaka wa 2022, Balen yatunguye benshi ubwo yafataga icyemezo cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Meya w’umujyi wa Kathmandu nk’umukandida wigenga, adahagarariye ishyaka na rimwe rikomeye.
Nubwo benshi batamuhaga amahirwe, yaje gutsinda amatora arusha abakandida b’amashyaka akomeye arimo Nepali Congress na Communist Party of Nepal (UML), ishyaka ryari riyobowe n’uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe, KP Sharma Oli.
Iyo ntsinzi ye yabaye nk’ihindura amateka, igaragaza ko abiganjemo urubyiruko bari bamaze kurambirwa politiki isanzwe kandi bifuza ubuyobozi bushya, bufite icyerekezo gitandukanye n’icyari gisanzwe.
Mu 2025, Nepal yugarijwe n’imyigaragambyo ikomeye yakozwe cyane n’urubyiruko rwa Gen Z rwarwanyaga ubuyobozi bwa Oli. Balen yagaragaye nk’umwe mu bashyigikiye iyo myigaragambyo.Benshi mu rubyiruko bamwifuzaga nk’umuyobozi w’agateganyo nyuma y’iyegura rya Oli, ariko yahisemo gushyigikira uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sushila Karki. Nyuma byaje kugaragara ko bishobora kuba byari igikorwa cya politiki cyatekerejwe neza.
Muri iki gihe, Nepal iri kwitegura amatora yayo ya mbere kuva habaye imyigaragambyo umwaka ushize, kandi igihe gito cyo kuyobora cya Sushila Karki kirangiye, Balendra Shah ari kwiyubakira isura ya Minisitiri w'Intebe w’ejo hazaza Nepal ikeneye.
Kandi nk’uko bisanzwe mu myitwarire ye, ari kubikora mu buryo bukomeye kandi bufite ingufu: yiyamamariza umwanya w’umudepite w'agace ka Jhapa-5, gaherereye muri kilometero 300 (miles 186) uvuye mu murwa mukuru Kathmandu, akaba ahanganye na KP Sharma Oli, umugabo wasimbuwe n’abigaragambya mu mezi atanu ashize gusa.
Muri iki gihe, Nepal iri kwitegura andi matora rusange, aho Balendra Shah na we yiyamamarije umwanya w’umudepite mu karere ka Jhapa-5, ahanganye imbonankubone na KP Sharma Oli. Aka gace kazwi nk’igicumbi gikomeye cy’ishyaka rya Communist Party of Nepal (UML) rya Oli, bigatuma irushanwa riba rikomeye cyane.
Balen ahagarariye Rastriya Swatantra Party (RSP), ishyaka rishya ritamaze imyaka ine rishinzwe. Nubwo ari rishya kandi rifite amateka magufi muri politiki ya Nepal, ryagaragaje imbaraga zidasanzwe mu matora aheruka, aho ryabonye amajwi agera kuri 10%, bigaragaza ko rifite abakunzi benshi cyane cyane mu rubyiruko rushaka impinduka mu miyoborere y’igihugu.
Imvugo za Balen zagiye zitera impaka. Hari igihe yigeze gutuka amashyaka akomeye ndetse n’ibihugu nka Amerika, u Buhinde n’u Bushinwa ku mbuga nkoranyambaga.
Hari n’igihe yavuze ko azatwika inyubako ya Singha Durbar, irimo ibiro bikuru bya guverinoma, nyuma y’uko imodoka y’akazi yari itwaye umugore we ihagaritswe na polisi. Nubwo ayo magambo yatumye anengwa cyane, hari benshi mu rubyiruko babifashe nk’ubutwari bwo guhangana n’ubutegetsi busanzwe.
Imyambarire ye idasanzwe – imyenda y’umukara, ubwanwa n’amadarubindi manini y’umukara – byahindutse nk’imyambarire y’icyitegererezo mu rubyiruko. Amaduka yo muri Kathmandu yigeze kubura amadarubindi ameze nk’aye kubera ubwinshi bw’abayashakaga, ndetse ku mbuga zo gucururizaho nka Daraz akagurishwa ku izina rya “Balen Shah glasses”.
Ku mbuga nkoranyambaga, Balen afite abayoboke benshi cyane: abarenga miliyoni 3.5 kuri Facebook, miliyoni 1 kuri Instagram, ibihumbi 400 kuri X, na hafi miliyoni 1 kuri YouTube. Ibi bituma agera ku rubyiruko mu buryo bworoshye kurusha abanyapolitiki gakondo bakunze gushingira ku bitangazamakuru bisanzwe.
Nubwo akunzwe cyane, hari abamunenga bavuga ko atajya aganira n’itangazamakuru kandi ko atitabira ibiganiro mpaka. Hari n’abavuga ko adakuze bihagije ku buryo yahatana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Ariko ku rubyiruko rwinshi, ibyo ntacyo bibabwiye. Bamubona nk’umuntu udafite aho ahuriye n’inyungu z’amashyaka ashaje cyangwa ubucuruzi bwa politiki bumaze imyaka myinshi.
Indirimbo ze nka “Nepal Haseko” (Nepal Iseka) na “Balidan” (Igitambo) zabaye nk’indirimbo z’impinduramatwara mu myigaragambyo ya 2025. Zivuga kuri ruswa, akarengane n’icyifuzo cyo kubona Nepal nshya, aho abana baririmba bati: “Ndashaka kubona Nepal iseka, ndashaka kubona Abanya-Nepal babaho bishimye.”
Balen, wavukiye i Kathmandu mu 1990, yize ibijyanye n’ubwubatsi (civil engineering) mbere yo kwinjira mu muziki. Ubu ari hafi guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri kaminuza ya Kathmandu. Nubwo afite ubumenyi n’ubushobozi mu by’ubwubatsi, yahisemo inzira ya muzika na politiki nk’uburyo bwo guhindura igihugu.
Uyu munsi, Balen Shah ari ku isonga mu banyapolitiki bakunzwe n’urubyiruko rwa Nepal. Ku bakiri bato benshi, ni we ushobora guhndura imiyoborere isanzwe no kuzana impinduka zifatika.
Nubwo urugendo rwe rwo kugera ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe rutarasobanuka neza, ikigaragara ni uko yamaze guhindura politiki ya Nepal, yinjiza imbaraga nshya z’urubyiruko mu rugamba rwo gushaka igihugu gishya.




Umuraperi Balen Shah afite inyota yo kuba Minisitiri w'Intebe wa Nepal


Balen Shah ari ku isonga mu banyapolitiki bakunzwe n’urubyiruko rwa Nepal
