Umuraperi B-Face yambitse impeta umukunzi we amuteguza kurushinga –AMAFOTO

Imyidagaduro - 04/06/2026 2:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperi B-Face yambitse impeta umukunzi we amuteguza kurushinga –AMAFOTO

Umuraperi w’Umurundi B-Face yashyize iherezo ku bihuha byavugwaga ku buzima bwe bw’urukundo, nyuma yo gutangaza ko yambitse impeta umukunzi we Ada Nevine, amusaba kuzamubera umugore.

Ni inkuru yashimishije benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muhanzi, nyuma y’uko ashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ibihe byihariye yamusabiyemo urukundo rw’iteka umukunzi we, undi akabyemera.

Mu butumwa bwuje amarangamutima, B-Face yavuze ko ibyo yari yarahoze arota ubu byahindutse amasezerano y’urukundo agiye kubaho ubuziraherezo.

Yagize ati: “Byari indoto none bibaye amasezerano. Byavuye mu kwibaza bihinduka ubuziraherezo. Uyu munsi dutangiye urugendo rw’ibyiza turi kumwe. Inseko yawe nziza, umutima wawe mwiza n’ibihe byiza twasangiye byose byarangiriye ku ijambo rimwe wavuze: ‘Ego’. Reka dutangire urugendo rwacu uyu munsi. Ubukwe ni vuba.”

Uyu muhanzi yanahishuye ko nubwo we n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana, bahisemo kubigira ibanga mbere yo gufata umwanzuro wo kubisangiza abakunzi babo.

Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi avuga ko Ada Nevine asanzwe akomoka mu gace ka Musaga, mu Mujyi wa Bujumbura, ndetse ko we na B-Face bamaze igihe mu munyenga w’urukundo mbere yo gufata icyemezo cyo kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza B-Face yapfukamye atera ivi rimwe imbere y’umukunzi we, amwambika impeta mu muhango woroheje ariko wuzuyemo ibyishimo n’amarangamutima.

Nubwo ataratangaza itariki nyir’izina y’ubukwe, B-Face yahamije ko iminsi isigaye ari mike kugira ngo asezerane imbere y’amategeko n’imbere y’Imana n’umukunzi we Ada Nevine, bityo bagatangira ubuzima bushya bw’urugo.

Aya makuru yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muraperi, benshi bamwifuriza imyiteguro myiza no kuzagira urugo ruhire.

Umuraperi w’Umurundi B-Face yateye ivi imbere y’umukunzi we Ada Nevine amwambika impeta y’urukundo, amusaba kuzamubera umugore


Nyuma yo kuvuga “Yego”, aba bombi batangiye urugendo rushya ruganisha ku kubaka urugo, mu bukwe umuhanzi yavuze ko butari kure


B-Face yerekanye amafoto y’ibihe by’amarangamutima byinshi ubwo yasabaga Ada Nevine kuzamubera umugore, undi akabyemera


“Byari indoto none bibaye amasezerano,” ni amagambo B-Face yakoresheje nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Ada Nevine



Amafoto yasangijwe abakunzi be agaragaza ibyishimo n’urukundo byaranze uyu muhango wihariye mbere y’ubukwe butegerejwe mu minsi iri imbere



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...