Umuramyi wubashywe ku Isi, CeCe Winans agiye kongera gutaramira muri Afurika

Iyobokamana - 19/06/2025 7:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuramyi wubashywe ku Isi, CeCe Winans agiye kongera gutaramira muri Afurika

Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zihimbaza Imana, CeCe Winans, yemeje ko agiye kongera gutaramira muri Afurika, aho azataramira i Kampala muri Uganda ku itariki ya 28 Kanama 2025 mu gitaramo yise “CeCe Winans More Than This Concert.”

Abinyujije mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram, CeCe Winans w’imyaka 60 wagororewe na Grammy Awards inshuro 15, yagize ati: “Muraho Uganda, ni CeCe Winans. Ntegereje n’amatsiko menshi kuza kubataramira ku itariki ya 28 Kanama.”

Si ubwa mbere uyu muramyi ukomeye azaba ageze muri Afurika, kuko yigeze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Ghana, Nigeria, na Afurika y’Epfo, aho yakunze kwakirwa n'imbaga y'abantu benshi bakunda umuziki wo kuramya Imana.

CeCe Winans, amazina ye nyakuri ni Priscilla Marie Winans, akaba yaravukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 8 Ukwakira 1964. Azwi cyane ku ndirimbo ze zahinduye ubuzima bwa benshi nka Goodness of God, That’s My King, Come Jesus Come, Holy Forever, n’izindi zagiye ziba indirimbo z’umwaka ku rwego mpuzamahanga.

Yatangiye umuziki mu 1980 mu itsinda BeBe & CeCe Winans, yabanagamo na musaza we BeBe Winans. Bamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Up Where We Belong,' ndetse na album yabo ya mbere bise 'Lord Lift Us Up' yasohotse mu 1984. Nyuma yaho, CeCe yatangiye urugendo rwe wenyine mu muziki mu 1995, ubwo yasohoraga album yise 'Alone in His Presence' yamuhesheje Grammy Award n’ibindi bihembo bikomeye.

Mu 1999, yashinze inzu itunganya umuziki yitwa Pure Spring Gospel, akomeza kugenda azamuka kugeza n’uyu munsi. Mu 2021, album ye 'Believe For It' yamuhesheje Grammy Awards eshatu, harimo n’iyitiriwe Album y’Umwaka mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Mu 2024, yasohoye album yo mu bwoko bwa 'Live' ya kabiri yise 'More Than This', yakunzwe cyane, by’umwihariko indirimbo 'That’s My King' yabaye indirimbo y’umwaka kuri Billboard.

CeCe Winans ni we muhanzikazi wa mbere ku isi mu ndirimbo zihimbaza Imana watsindiye ibihembo byinshi ku rwego mpuzamahanga. Igitaramo cye cyo muri Uganda cyitezweho guhuza y’abantu baturutse imihanda yose, bazaba bashaka guhimbaza Imana binyuze mu ijwi rye ryuje imbaraga n’ubutumwa buhindura ubuzima.

Umuramyi CeCe Winans umaze kubaka ibigwi bihambaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi, agiye kongera gutaramira muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...