Abinyujije mu mashusho
yashyize ku rubuga rwa Instagram, CeCe Winans w’imyaka 60 wagororewe na Grammy Awards
inshuro 15, yagize ati: “Muraho
Uganda, ni CeCe Winans. Ntegereje n’amatsiko menshi kuza kubataramira ku
itariki ya 28 Kanama.”
Si ubwa mbere uyu muramyi
ukomeye azaba ageze muri Afurika, kuko yigeze gutaramira mu bihugu bitandukanye
birimo Ghana, Nigeria, na Afurika y’Epfo, aho yakunze kwakirwa n'imbaga y'abantu benshi bakunda umuziki wo kuramya Imana.
CeCe Winans, amazina ye
nyakuri ni Priscilla Marie Winans, akaba yaravukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 8 Ukwakira 1964. Azwi
cyane ku ndirimbo ze zahinduye ubuzima bwa benshi nka Goodness of God, That’s
My King, Come Jesus Come,
Holy Forever, n’izindi zagiye
ziba indirimbo z’umwaka ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye umuziki mu 1980
mu itsinda BeBe & CeCe Winans, yabanagamo na musaza we BeBe Winans. Bamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Up Where We Belong,' ndetse na album
yabo ya mbere bise 'Lord Lift Us Up'
yasohotse mu 1984. Nyuma yaho, CeCe yatangiye urugendo rwe wenyine mu muziki mu
1995, ubwo yasohoraga album yise 'Alone in
His Presence' yamuhesheje Grammy Award n’ibindi bihembo
bikomeye.
Mu 1999, yashinze inzu
itunganya umuziki yitwa Pure Spring Gospel,
akomeza kugenda azamuka kugeza n’uyu munsi. Mu 2021, album ye 'Believe For It' yamuhesheje Grammy
Awards eshatu, harimo n’iyitiriwe Album y’Umwaka mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Mu 2024, yasohoye album yo mu bwoko bwa 'Live' ya kabiri yise 'More
Than This', yakunzwe cyane, by’umwihariko indirimbo 'That’s My King' yabaye indirimbo
y’umwaka kuri Billboard.
CeCe Winans ni we
muhanzikazi wa mbere ku isi mu ndirimbo zihimbaza Imana watsindiye ibihembo
byinshi ku rwego mpuzamahanga.
Umuramyi CeCe Winans umaze kubaka ibigwi bihambaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi, agiye kongera gutaramira muri Afurika