PGD in Theology ni impamyabumenyi mu bijyanye na Tewolojiya, ari yo nyigisho z'ubushakashatsi za gikristo n’imikorere y’itorero. Iki cyiciro gifasha uwacyize kugira ubumenyi bwagutse mu gusobanura no gusesengura inyigisho z’idini, amateka y’amatorero, imibanire y’umuntu n’Imana ndetse n’uruhare rw’itorero mu muryango.
Abahanga mu bya Tewolojiya bavuga ko kwiga Tewolojiya ku muntu ukora umurimo w’Imana bishobora gutanga inyongera ikomeye ku mpano n’umuhamagaro afite.
Umuhanzi cyangwa umuramyi ufite ubumenyi bwimbitse mu nyigisho za gikristo ashobora kurushaho gusobanukirwa ubutumwa atanga, kubusesengura no kubushyira mu buryo bwumvikana ku bo abugezaho.
By’umwihariko, Tewolojiya ifasha mu gusobanukirwa Bibiliya mu buryo bwimbitse, amateka y’itorero n’amadini, inyigisho z’ingenzi za gikristo, ndetse no gusesengura ibibazo birebana n’iyobokamana n’imibereho y’abantu.
Ibi kandi bishobora gufasha umukozi w’Imana kudashingira gusa ku mpano afite, ahubwo akagira n’ubumenyi bumufasha gutanga ubutumwa bufite ishingiro kandi busesenguye.
Ibi ni byo byitezwe kuri Theophile Twagirayezu umwe mu baramyi bamaze igihe bakora umurimo w'Imana binyuze mu muziki ndetse no mu zindi nshingano zirimo kwigisha ijambo ry'Imana kuko agiye gukora uyu murimo w'Imana yisunze amasomo yize mu bya Bibiliya.
Ku wa 14 Kanama 2026 ni bwo Theophile Twagirayezu yahawe iyi mpamyabumenyi ya tewolojiya yakuye muri Africa College of Theology ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo gukomeza gukora umuziki usingiza Imana, intego ye ari ugukomeza kugeza ku bantu ubutumwa bwa Yesu Kristo, atari mu ndirimbo gusa ahubwo no mu Ijambo ry'Imana.
Twagirayezu ari gukora umuziki mu mbaraga nyinshi nyuma y’igihe kirekire yari amaze awuhagaritse. Yamaze imyaka igera kuri 15 atagaragara mu bikorwa bya muzika, mbere y’uko mu 2023 afata icyemezo cyo kuwugarukamo.
Kuva agarutse, yakomeje gukora ibikorwa bishya no kongera guhura n’abakunzi be bari bamaze igihe bamukumbuye, akora indirimbo zitandukanye kandi zakiriwe neza.
Theophile ni umugabo wubatse, wasezeranye mu Ukuboza 2013. Ni umwarimu muri za kaminuza zitandukanye akaba n'umukozi muri BNR. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God Gatsata.
Yatangiye umuziki mu 2006
Theophile Twagirayezu yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2006, ari na wo mwaka yasohoyemo indirimbo ye ya mbere. Mu ndirimbo yamamayeho harimo “Iri Maso” ndetse na “Ngwino Umare Inyota”, yakoranye n’umuhanzikazi Angélique.
Mu myaka yakurikiyeho, yagiye agaragara nk’umwe mu baramyi bafite uruhare mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Kuri ubu, kuba yongeye gukorana umwete mu muziki ndetse akagira n’ubumenyi bushya mu Tewolojiya, ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwo gukomeza gukora umurimo w’Imana.
Uyu muramyi yavuze ko hari ibintu yishimira mu muziki nyarwanda wo muri iki gihe. Icya mbere, avuga ko abahanzi nyarwanda bamaze kugira ubushobozi bwo gukora umuziki w’umwimerere kandi w’ingeri zitandukanye, haba ku bakuru no ku rubyiruko.
Ati: “Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w’umwimerere kandi b’ingeri zitandukanye, abakuru n’abato.”
Ikindi ashimangira ni uko umuziki umaze kuba umwuga ushobora gutunga abantu no kubafasha mu mibereho. Ati: “Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara.”
Yongeyeho ko umuziki nyarwanda umaze kurenga imipaka y’igihugu, ukagera no mu bindi bihugu byo mu karere ndetse n’ahandi ku Isi. Ati: “Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n’ahandi.”
Kuri Theophile, guhuza impano, ubumenyi n’umuhamagaro ni ingenzi mu murimo w’Imana. Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi ya PGD in Theology, arangamiye gukoresha umuziki n’Ijambo mu kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu benshi.

Theophile Twagirayezu ni umwe mu bahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Theophile Twagirayezu urambye mu muziki wa Gospel yahawe impamyabumenyi ya PGD muri Tewolojiya
