Shyaka Patrick yarushinze na Kazuba Bella mu birori byaranzwe no guhimbaza Imana mu buryo bukomeye

Imyidagaduro - 10/08/2026 12:31 PM
Share:
Shyaka Patrick yarushinze na Kazuba Bella mu birori byaranzwe no guhimbaza Imana mu buryo bukomeye

Umuhanzi mu muziki wa Gospel akaba n'umuramyi muri True Promises Ministries, Shyaka Patrick, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Kazuba Bella, mu bukwe bwabereye muri Romantic Garden i Gisozi.

Ni intambwe ikomeye mu buzima bw'uyu muramyi, umaze imyaka ibiri ari mu rukundo na Kazuba Bella, uba mu Bwongereza. Mbere yaho, Shyaka Patrick yari yatangaje ko yamukunze kubera ko amukunda, amwubaha ndetse akaba akunda Imana.

Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 07 Kanama 2026. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Gusezerana imbere y'Imana byabareye kuri Faith Evangelical Church mu Gatsata. 

Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu benshi, ku buryo aho bwabereye huzuye. Shyaka yavuze ko kuba abantu baritabiriye ku bwinshi ari kimwe mu byamushimishije cyane kuri uwo munsi. Ati: "Icyanshimishije cyane ni uko abantu baje ku bwinshi, baruzura."

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Shyaka yongeye kugaragaza ko yishimiye cyane kubona abaririmbyi bo mu matsinda atandukanye baraje kumushyigikira ku munsi we w'ubukwe.

Ati: "Icya kabiri, nagiye mbona abaririmbyi bo mu matsinda yose baraje mu bukwe bwanjye, aba Gisubizo Ministries, Healing Worship Ministry, Kingdom of God Ministry, by'umwihariko amatsinda mbamo: Deeper Worship Team na True Promises yose!"

Kimwe mu byaranze ubu bukwe ni umwanya munini wahariwe kuramya no guhimbaza Imana. Shyaka yavuze ko nyuma y'imihango y'ubukwe, abaririmbyi bo muri ayo matsinda bahurije hamwe maze bakora Mass Choir, basoza ibirori baramya Imana.

Ati: "Icya nyuma ni uko habayeho umwanya munini wa worship and praise time, guhera kuri dot kugeza nyuma y'imihango yose. Twakoze Mass Choir y'ayo matsinda yose, tubona gusoza. Byose byaciye kuri channel yanjye, Shyaka Patrick. This was really amazing."

Shyaka Patrick yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022, atangirira muri True Promises Ministries, aho avuga ko yigiyemo byinshi birimo gusenga, kuririmba no kubana neza n'abandi. Yayoboye zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo "Watubereye Ibyiringiro" na "Imana Yacu".

Yavuze ko yahisemo no gukora umuziki ku giti cye kuva mu 2019, akaba yarabibonaga nk'umugambi w'Imana. Ati: "Ku bwanjye sinabitekerezaga, ariko biza kuba Imana iganirije umutima wanjye, nuko nemeye njya kuri recording muri studio."

Uyu muramyi avuga ko guhuza umurimo wo kuririmba ku giti cye no gukomeza kuba muri True Promises bitamugora cyane, kuko bimusaba gutegura neza gahunda ze no kumenya igihe n'aho akenewe mu murimo w'Imana.

Avuga ko icyifuzo cye gikomeye ari ukuba umuntu Imana ikoresha kugira ngo ubutumwa bw'agakiza bugere kuri benshi binyuze mu murimo we wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati: "Umwihariko wenda sinzi, ariko numva ikiza mbere ya byose kuri njye ari ugusenga."

Uyu muramyi yifuza ko abaramyi bo mu Rwanda barushaho gukorana, bagategura ibitaramo ndetse n'ibikorwa bya Live Recording bihuriza hamwe impano zabo.

Avuga ko ubufatanye nk'ubwo bwafasha ubutumwa bwiza kugera kure kandi bukagira imbaraga nyinshi. Ati: "Ntekereza ko byoroshya ubu butumwa kwihuta no kugera kure. Urugero: nka kuriya Maverick City na Elevation Worship bakorana album yose, iza ifite imbaraga."

Shyaka asanga abaramyi bakwiye kuba abanyamasengesho mbere yo kujya ku ruhimbi, kuko yemera ko umurimo w'Imana ugomba gushingira ku gusenga. "Kuko ibintu byose by'Imana biva ku mavi. Byatinda cyangwa bikihuta, ariko ibisengeye bigira izindi mbaraga."

Uyu munsi, Shyaka Patrick akomeje gukorera Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza, mu gihe ubu yinjijwe no mu rundi rugendo rushya rw'ubuzima nyuma yo kurushinga na Kazuba Bella usanzwe utuye mu Bwongereza. 

Shyaka Patrick yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Kazuba Bella mu birori biryoheye ijisho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...