"Tumaranye imyaka ibiri. Mukundira ko ankunda, anyubaha, kandi akunda Imana." Shyaka Patrick ubwo yaganiraga na na InyaRwanda ku ntambwe yateye mu rukundo rwe na Kazuba Bella utuye mu gihugu cy'u Bwongereza. Yakomeje avuga ko ubukwe bwabo buzaba mu kwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2026.
Shyaka Patrick ni umusore "wubaha Imana kandi uyikunda" nk'uko abyihamiriza. Atuye muri Kigali akaba asengera muri Faith Evangelical Church mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali. Yaminurije muri Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] mu bijyanye n'Ubukungu.
Yatangiye kuririmba muri 2022, atangirira muri True Promises Ministries yigiyemo byinshi birimo gusenga, kuririmba no kubana neza n'abantu. Yagiriwe amahirwe yo kuyobora indirimbo zakunzwe cyane nka: "Watubereye Ibyiringiro" na "Imana Yacu" za True Promises.
Shyaka yabwiye inyaRwanda ko yahisemo kuririmba ku giti cye kuva mu 2019, "Ariko byose ni ubushake bw’Imana kuko byari mu mugambi wayo". Ati: "Ku bwanjye sinabitekerezaga ariko biza kuba Imana iganirije umutima wanjye, nuko nemeye njya ku recording [muri studio]".
Uyu musore avuga ko gufatanya kuririmba ku giti cye ndetse no kuririmba muri True Promises, byoroshye cyane kuko bimusaba gupanga gahunda ze ndetse akamenya ko nta handi akenerwa "kandi ngomba gukorera Imana".
Yifuza kuzaba cyangwa kuba umuntu Imana yakoresha bigatuma Isi imenya agakiza (Kristo) biciye mu murimo akora wo kuramya no guhimbaza Imana (Praise and Worship). Ati: "Umwihariko wenda sinzi, ariko numva ikiza mbere ya byose kuri njye ari ugusenga".
Yifuza kubona abaramyi bose mu Rwanda bakorana ibitaramo nka za 'Live recordings' bagahuza imbaraga. Avuga ko biramutse bigezweho byaba ari intsinzi mu Bwami kuko byoroshya ivugabutumwa.
Yagize ati: "Ntekereza ko byoroshya ubu butumwa kwihuta no kugera kure. Urugero: nka kuriya Maverick City na Elevation Worship bakorana album yose! iza ifite imbaraga".
Shyaka yifuza kandi ko abaramyi baba abanyamasengesho mbere yo kuririmba aho byatanga umusaruro ukomeye mu Bwami bw'Imana "kuko ibintu byose by’Imana biva ku mavi. Byatinda cyangwa bikihuta ariko ibisengeye bigira izindi mbaraga."

"Mukundira ko ankunda, anyubaha, kandi akunda Imana." Shyaka Patrick avuga ku mukunzi we Kazuba Bella

Shyaka Patrick yasabye umukunzi we Bella kuzamubera umugore, undi amwemerera atazuyaje!

Kazuba Bella yabwiye YEGO umukunzi we Shyaka Patrick wamamaye muri True Promises


Kazuba Bella agiye kurushinga na Shyaka Patrick wamutangiye ubuhamya ko ari umukobwa "ukunda Imana"

Ubukwe bwa Shyaka Patrick na Kazuba Bella buzaba muri Kanama 2026
