Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye binyuze ku nshuti za hafi z'uyu muhanzi ufite amateka akomeye mu muziki wa Gospel, avuga ko imyiteguro y'ubukwe bwe na Diane igeze kure, hakaba habura iminsi micye bagasezerana imbere y'Imana n'imbere n'amategeko, bagatangira urugendo rushya nk'umugabo n'umugore.
Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye InyaRwanda ko aba bombi bamaze imyaka ine mu munyenga w'urukundo. Ati: "Sahihi na Diane bamaze igihe bitegura ubukwe. Urukundo rwabo rwubakiye ku kwizerana, kubahana no gushyigikirana. Twishimiye iki cyemezo kuko bagiye kubaka urugo rufite umusingi mwiza."
Sahihi Irakiza si izina rishya mu muziki wa Gospel nyarwanda. Urugendo rwe rwatangiye akiri umwana muto, aho yaririmbaga mu rusengero no mu mashuri yizeho, mbere yo kwinjira muri studio mu mwaka wa 2011 agashyira hanze indirimbo ye ya mbere.
Uyu muhanzi wakuriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akiri mu Rwanda, yasengeraga mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ku rusengero rwa Kigombe.
Mu rugendo rwe rwa muzika, yakoze album ye ya mbere igizwe n'indirimbo 8 z'amashusho, ayita "Umukunzi", ayitirira indirimbo ye yatumye amenyekana cyane. Yemeza ko indirimbo "Umukunzi" yayihimbye ahumekewe n'umubyeyi we wakundaga kuririmba.
Indirimbo ye "Umukunzi" yumvikanamo aya magambo: "Mukunzi wanjye unyitaho ntekereza aho wansize, ko wansize mu icumbi, wasize uvuze ko ugiye kuntegurira aho kuzaba mu munezero mwinshi." Ni indirimbo yakunzwe bikomeye mu myaka 15 ishize.
Nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ho Sahihi yanahuriye n'uwabaye umutima we, Uwase Diane, bitegura kubana akaramata. Ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda ku wa 23 Kanama 2026.
Nk'uko bigaragara ku butumire 'Invitation' bwabo twabashije kubona, gusaba no gukwa bizabera ku Intare Arena i Rusororo muri Kigali. Gusezerana imbere y'Imana bizabera kuri SDA Church AUCA/Masoro. Abatumiwe mu bukwe bazakirirwa ku Intare Arena i Rusororo.
Amakuru yizewe twamenye ni uko Sahihi yakundiye Diane "ubwenge bwe, uburyo yubaha abantu, ndetse n'uburanga bwe". Ibyo byose byatumye Sahihi amenya ko ari we mukobwa Imana yamugeneye ngo bazakomezanye urugendo rw'ubuzima.
Mu gihe bamwe mu bakunzi be bibazaga impamvu yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya, amakuru avuga ko Sahihi atigeze areka muzika, ahubwo ko yari ahugiye mu kubaka ubuzima bwe kugira ngo agarukane ibikorwa bye mu buryo burushijeho kunoga.
Nubwo ari mu myiteguro y'ubukwe, amakuru avuga ko atigeze ahagarika umuziki. Umwe mu nshuti ze yagize ati: "Hari abatekerezaga ko Sahihi yasezeye kuri muzika, ariko si byo. Yabanje gutunganya ubuzima bwe n'ahazaza he, ubu ari gutegura kugaruka vuba afite indirimbo nshya n'imishinga izatungura benshi."
Nyuma y'imyaka 15 ari mu muziki wa Gospel, kuri ubu Sahihi Irakiza agiye kwinjira mu kindi cyiciro cy'ubuzima bwe aho agiye kurushinga. Abakunzi b'umuziki we bafite amatsiko yo kongera kumva amajwi ye mu ndirimbo nshya ariko bashonje bahishiwe kuko ateganya gukomeza gukorera Imana binyuze mu mpano yahawe yo kuririmba.
Urukundo rwa Sahihi na Diane rwubakiye ku kwizerana, kubahana no gushyigikirana
Sahihi na Diane bamaze imyaka ine bari mu munyenga w'urukundo
Sahihi ari mu myiteguro ya nyuma yo kurushinga n'umukunzi we Uwase Diane mu birori bizabera mu Rwanda