Iki gitaramo kigamije guha abakristu
n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umwanya wo kwegera Imana,
banitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa tariki ya 8
Werurwe buri mwaka.
Mu kiganiro Iradukunda Bertrand uri mu bari
gutegura iki gitaramo yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko uretse indirimbo
z’abaramyi, hateganyijwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bizatuma abazacyitabira
bagira umunsi wihariye.
Ati: “Uretse abahanzi bazaririmba,
hateganyijwe n’ibindi bikorwa birimo imikino itandukanye, umwanya uhagije wo
kuramya no guhimbaza Imana uzayoborwa n’abaramyi batandukanye, ndetse n’umwanya
w’ijambo ry’Imana.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu Rachel
Uwineza ari we wamaze kwemezwa nk’umuramyi uzaririmba muri iki gitaramo, ariko
hakaba hari n’abandi bahanzi bakomeye bari mu biganiro bazatangazwa mu minsi
iri imbere.
Ati: “Hari abandi bahanzi tuzakorana
tuzatangaza uko iminsi igenda yegera. Turifuza kugenda tubatangaza umwe umwe,
kugeza ubwo bose bazamenyekana.”
Bertrand yagaragaje ko iki gitaramo
kizaba n’umwanya mwiza wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, kuko kizaba
habura umunsi umwe gusa ngo uyu munsi wizihizwe ku Isi hose.
Ati: “Kubera ko iki gitaramo kizaba
tariki 7 Werurwe 2026, bisobanuye ko kizaba kibaye mu gihe habura umunsi umwe
ngo hizihizwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Bizaha abazacyitabira amahirwe yo
kuramya Imana no kwizihiza uyu munsi w’ingenzi ku bagore.”
Uwineza Rachel si izina rishya mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri
uyu muziki haba mu majwi no mu mashusho y’indirimbo, anafasha benshi mu
bijyanye n’umusaruro w’amajwi. Yakoranye bya hafi n’abarimo Aline Gahongayire,
Israel Mbonyi, Aime Uwimana n’abandi.
Rachel yatangiye umurimo wo
kuririmba akiri muto muri Sunday School, kuko akomoka mu muryango w’abakozi
b’Imana. Mu mwaka wa 2012, yatangiye umuziki byeruye afatanyije n’abavandimwe
be mu itsinda bise PNP Family, ryahagaritse ibikorwa mu 2014, ahitamo gukomeza
umuziki ku giti cye.
Mu rugendo rwe rw’umuziki, Rachel
amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo “Ubuzima bwanjye”, “Thank
You for Loving Me” ndetse na “Kubw’imbabazi zawe”, zakunzwe n’abatari bake.
Iki gitaramo cya “Muhazi Gospel Fest” cyateguwe ku bufatanye bwa Upper Room Events na Deals on Events Ltd, kikaba kitezweho guhuza abaramyi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana mu mwuka w’ubusabane, kuramya no kwizihiza abagore, mu bwiza bw’inkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Rachel Uwineza agiye guhuriza hamwe
abaramyi bakomeye mu gitaramo cyo kuramya no gushimira Imana ku nkengero
z’ikiyaga cya Muhazi
Rachel avuga ko mu bijyanye n’imikoranire
ye, muri iki gitaramo azifatanya n’abandi baramyi bakomeye mu Rwanda

Iki gitaramo “Muhazi Gospel Fest” kizaba ku wa 7 Werurwe 2026 mu rwego rwo gufasha abatuye muri biriya bice gususuruka
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'BAHO MURI NJYE' YA RACHEL UWINEZA
