Umuramyi Rachel agiye guhuza bagenzi be mu gitaramo kizabera ku kiyaga

Iyobokamana - 22/01/2026 8:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuramyi Rachel agiye guhuza bagenzi be mu gitaramo kizabera ku kiyaga

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwineza Rachel yatangaje ko agiye guhuza bagenzi be b’abaramyi mu gitaramo cyiswe “Muhazi Gospel Fest”, kizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ku wa 7 Werurwe 2026.

Iki gitaramo kigamije guha abakristu n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umwanya wo kwegera Imana, banitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Mu kiganiro Iradukunda Bertrand uri mu bari gutegura iki gitaramo yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko uretse indirimbo z’abaramyi, hateganyijwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bizatuma abazacyitabira bagira umunsi wihariye.

Ati: “Uretse abahanzi bazaririmba, hateganyijwe n’ibindi bikorwa birimo imikino itandukanye, umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana uzayoborwa n’abaramyi batandukanye, ndetse n’umwanya w’ijambo ry’Imana.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu Rachel Uwineza ari we wamaze kwemezwa nk’umuramyi uzaririmba muri iki gitaramo, ariko hakaba hari n’abandi bahanzi bakomeye bari mu biganiro bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Ati: “Hari abandi bahanzi tuzakorana tuzatangaza uko iminsi igenda yegera. Turifuza kugenda tubatangaza umwe umwe, kugeza ubwo bose bazamenyekana.”

Bertrand yagaragaje ko iki gitaramo kizaba n’umwanya mwiza wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, kuko kizaba habura umunsi umwe gusa ngo uyu munsi wizihizwe ku Isi hose.

Ati: “Kubera ko iki gitaramo kizaba tariki 7 Werurwe 2026, bisobanuye ko kizaba kibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo hizihizwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Bizaha abazacyitabira amahirwe yo kuramya Imana no kwizihiza uyu munsi w’ingenzi ku bagore.”

Uwineza Rachel si izina rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri uyu muziki haba mu majwi no mu mashusho y’indirimbo, anafasha benshi mu bijyanye n’umusaruro w’amajwi. Yakoranye bya hafi n’abarimo Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Aime Uwimana n’abandi.

Rachel yatangiye umurimo wo kuririmba akiri muto muri Sunday School, kuko akomoka mu muryango w’abakozi b’Imana. Mu mwaka wa 2012, yatangiye umuziki byeruye afatanyije n’abavandimwe be mu itsinda bise PNP Family, ryahagaritse ibikorwa mu 2014, ahitamo gukomeza umuziki ku giti cye.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Rachel amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo “Ubuzima bwanjye”, “Thank You for Loving Me” ndetse na “Kubw’imbabazi zawe”, zakunzwe n’abatari bake.

Iki gitaramo cya “Muhazi Gospel Fest” cyateguwe ku bufatanye bwa Upper Room Events na Deals on Events Ltd, kikaba kitezweho guhuza abaramyi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana mu mwuka w’ubusabane, kuramya no kwizihiza abagore, mu bwiza bw’inkengero z’ikiyaga cya Muhazi.


Rachel Uwineza agiye guhuriza hamwe abaramyi bakomeye mu gitaramo cyo kuramya no gushimira Imana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi 

Rachel avuga ko mu bijyanye n’imikoranire ye, muri iki gitaramo azifatanya n’abandi baramyi bakomeye mu Rwanda

 

Iki gitaramo “Muhazi Gospel Fest” kizaba ku wa 7 Werurwe 2026 mu rwego rwo gufasha abatuye muri biriya bice gususuruka

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'BAHO MURI NJYE' YA RACHEL UWINEZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...