Umuramyi Nkundabose N Patrick utuye muri Sweden yashyize hanze indirimbo 'Amaraso ya Yesu' yakoranye na Keila-YUMVE

Iyobokamana - 12/03/2021 10:44 AM
Share:
Umuramyi Nkundabose N Patrick utuye muri Sweden yashyize hanze indirimbo 'Amaraso ya Yesu' yakoranye na Keila-YUMVE

Nkundabose N Patrick wamamaye muri Alarm Ministries akibarizwa mu Rwanda, kuri ubu akaba atuye mu gihugu cya Suwede ku mugabane w'uburayi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Amaraso ya Yesu' yakoranye n'umuramyi w'umunyempano witwa Keila.

Nkundabose Patrick yatangiye kuririmba akiri muto ku myaka 12 y'amavuko. Yaje gukomereza muri Alarm Ministries itsinda rifite ibigwi hano mu Rwanda, ahagirira ibihe byiza cyane, aza kwerekeza muri Sweden ari naho akorera umurimo w'Imana magingo aya. Arangamiye kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana, ati "Intego ni uko muri uyu mwaka ngomba gukora indirimbo nyinshi nkamamaza ubutumwa bundimo nkoresheje ijwi ryanjye Imana yampaye".


Patrick Nkundabose amaze gukora indirimbo enye kuva atangiye kuririmba ku giti cye

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Patrick Nkundabose yavuze ko mu muziki we hari imbogamizi agenda ahura nazo zirimo kubura studio aho atuye i Burayi zibasha gukora injyana ya Kinyafrika. Ati "Imbogamizi mpura zabo ni ukubona aho nkorera indirimbo, n'uyikora muri style ya kinyafrica biragoye". Avuga ko iyo ashobojwe gukora indirimbo ayigeza ku bantu akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha nka Facebook, YouTube, Instagram na Twitter. 

Avuga kandi ko anagerageza gukorana n'itangazamakuru rikamufasha kugeza kure ubutumwa bwiza buri mu bihangano bye. Muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19, Nkundabose yageneye ubutumwa Itorero rya Kristo. Ati "Itorero icyo naribwira ni uko n'ubwo turi mu bihe bibi Yesu Kristo aracyari wa wundi dukomeze gusa tumusenge". 


Arasaba abakristo gukomeza kwiringira Imana kabone n'ubwo bari mu bihe bibi

Kuri ubu Patrick Ndamukunda afite indirimbo nshya yitwa Amaraso ya Yesu. Asobanura ubutumwa yayinyujijemo yagize ati "Ivuga ku maraso ya Yesu ko kandi atazigera aba expired, azahora akiza, aruhura. Igitekerezo cyo kuyikora cyaje turi mu masengesho pastor ari kwigisha ku mbaraga ziri mu maraso ya Yesu. Ubutumwa ni uko hari imbaraga mu maraso y'Umwami Yesu kandi ayo maraso azahora akiza". 

Kugeza ubu Patrick Ndamukunda afite indirimbo 4 zikoze ariko hari izindi 2 ziri gukorwa. Nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya, yavuze ko hari n'izindi ziri mu nzira zizasohoka vuba. Ati "Na official video ya yo nayo iri gutekerezwaho". Yasoje ashimira InyaRwanda ku nkunga yayo kugirango ubutumwa bwiza bwamamare. 

Nyuma yo gushimira itangazamakuru, yagize icyo yisabira abakunzi b'umuziki. Ati "Ikindi nasaba Abanyarwanda nabandi bakurikira igitangaza makuru mukorera kudushyigikira, badusengera, bumva indirimbo kuri Youtube chanal yanjye. Wandikamo Nkundabose Patrick ukayibona. Mbasaba subscribe na share comments ku ndirimbo zanjye, murakoze".

Patrick Nkundabose yakoze mu nganzo avuga ku maraso ya Yesu

UMVA HANO INDIRIMBO 'AMARASO YA YESU' YA PATRICK NKUNDABOSE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...