Musabe Dieudonné yatangiye kumenyekana cyane mu muziki mu 2010, abikesha indirimbo ye yitwa "Nzamubona", yagaragaje imiririmbire n’amajwi mashya muri Gospel yo mu Rwanda, akaba yarazanye umwihariko mushya mu muziki wa Gospel, akaba azwiho kuba umwe mu batangije injyana ya Pop na RnB muri muzika ya Gospel igezweho mu Rwanda.
Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bazwi nka Dominic Ashimwe, Eddie Mico na Serge Iyamuremye. Yamenyekanye mu ndirimbo “Network”, “Visa”, “Nzamubona”, Ndamufite", "Naranyuzwe", na "Ubu Nje uko ndi".
Musabe umaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umukristo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, kuri ubu yateye intambwe ikomeye mu mwuga w'uburezi aho yamaze kuba Umwalimu muri Kaminuza akaba ari kwigisha muri UNILAK.
Yavuze ko ari kwigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi afite, arimo Banking and Financial Services, ndetse ateganya gukurikizaho Money and Banking n’andi masomo ya Business Administration. Amasomo yigisha ashingiye ku bunararibonye yakuye mu kazi yakoreye mu mabanki no mu bijyanye n’imari.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Musabe yavuze ko akunda cyane kwigisha. Yagize ati: “Kwigisha ni ikintu nkunda cyane. Nigeze kuba Assistant Lecturer aho nafashaga abanyeshuri gusobanukirwa amasomo, kandi nkiri umunyeshuri nakundaga gusobanurira abandi ibyo numvaga neza.”
Ibyo yigisha bifitanye isano ya hafi n’ibikorwa bye by’ubucuruzi. Ni we washinze akaba n’umujyanama mukuru mu by’imisoro mu kigo Musabe Consultancy Company Ltd, gikorera i Kigali n’i Kayonza.
Nk’umuntu wemewe nk’Inzobere mu misoro (Certified Tax Professional), asobanura ko ubujyanama atanga na bwo ari uburyo bwo kwigisha, kandi byamufashije kubona amahirwe menshi.
Ati: "Byafunguye imiryango yari ifunze kuko ibikorwa by'ubujyanama dutanga nabyo ni ukwigisha rero bizoroshya akazi ko kwigisha kuko tumaze imyaka 5 dutanga Consultancy na Tax advisory. Ikindi ni uko Taxation naryo ari somo riba muri kaminuza, naryo tugomba kuzaryigisha."
Ku bijyanye n’ibibazo bikunze kugaragara mu bakora ubucuruzi, Musabe yagaragaje ko abantu benshi badohotse mu kubahiriza amategeko ya Leta, cyane cyane ajyanye n’imisoro. Yatanze urugero ku musoro ku nyungu (Income Tax) ugomba gutangwa mbere ya tariki ya 31 Werurwe 2026, aho usanga bamwe batarategura neza ibitabo by’ibaruramari.
Ati: "Ikosa rikomeye abantu benshi bakora ni ukudakurikiza ababwiriza ya leta nk'aho bitabareba. Kandi byose biterwa no kutagana inzobere ngo zibafashe cyangwa ngo basome mbere yo gutangira imirimo yabo...aha twavuga nk'imisoro, aho usanga ubu hari umusoro ku nyugu (income tax) y'umwaka ugomba gutangwa bitarenze tariki ya 31.03.2026 nyamara bakaba batarategura ibitabo by'ibarura mari."
Inama atanga ni uko buri muntu ufite ubucuruzi akwiye gukorana n’inzobere mu misoro kugira ngo yirinde ibihombo n’ibibazo by’amategeko. Ati: “Rero inama natanga ni uko umuntu wese ufite business yakabaye afite Tax consultant cg Tax advisor ubimufashamo byaba ngombwa bagakorana contract yo gufatanya kwikorera umutwa mugihe habayeho uburangare."
Nubwo yinjiye mu mwuga wo kwigisha, Musabe ashimangira ko umuziki wa Gospel atazawureka, kuko ari umuhamagaro n’ubuzima bwe bwa buri munsi. Yavuze ko afite album nshya yise “Naranyuzwe”, ikurikiye iyo yasohoye mbere yitwa “Duhindure Isi”, kandi ko abakunzi be bashobora kuyisanga kuri YouTube channel ye yitwa Musabe Dieudonne.
Yagize ati: "Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana sinawureka kuko ni umuhamagaro kandi ni ubuzima bwanjye. Gusa mfite album ya Kabiri iri hanze yitwa "Naranyuzwe" nyuma ya Album naherukaga yitwa "Duhindure isi.""
Musabe watangiye kwigisha muri Kaminuza afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (MBA mu by’Imari) yabonye hagati ya 2023-2025, n’iy'icyiciro cya mbere (BBA mu by’Ibaruramari) hagati ya 2014-2017, zose yakuye muri Kaminuza y’Abadivantisiti muri Afurika yo hagati (AUCA).
Hagati ya 2014 na 2017, yabaye Umwarimu (Accounting Coach) muri AUCA, yigisha amasomo y’Imari, Imisoro, Amabanki, n’Ibarurishamibare (Statistics). Yakoze mu nzego zitandukanye zirimo amabanki (nka BPR), inganda, ubucuruzi bw’ibitumizwa mu mahanga, n'ubwikorezi.
Musabe Dieudonné uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatangiye urugendo rwo kwigisha muri Kaminuza
Musabe Dieudonné ni urugero rwiza rw’umuntu wahuje impano, ubumenyi n’umuhamagaro, aho akomeje kugira uruhare mu guteza imbere umuziki wa Gospel no gutanga umusanzu mu burezi n’ubukungu bw’u Rwanda
Musabe Dieudonné uri kwigisha muri Kaminuza avuga ko atazareka umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
UMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM "NARANYUZWE" MUSABE DIEUDONNE AHERUKA GUSHYIRA HANZE
