Kuri iki Cyumweru tariki
28 Mata 2024, nibwo hemejwe inkuru y’incamugongo ivuga ko umwe mu bahanzi b’inkingi
ya mwamba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria, Morenikeji
Adeleke wamenyekanye nka Egbin Orun yamaze kwitaba Imana.
Hashingiwe ku butumwa
bwatanzwe n’umuramyi Esther Igbekere, biragaragara neza ko umuramyi Egbin Orun yapfuye
urupfu rutunguranye kuko atigeze abona n’umwanya wo gusezera ku bantu be ba
hafi.
N’agahinda kenshi mu butumwa bwe Esther yagize ati: “Nageze mu rugo mvuye muri gahunda zanjye nkubitana n’inkuru yerekeranye n’igihombo gikomeye. Umuhanuzikazi Morenikeji Egbin Orun watuvuyemo utadusezeye.
Mu cyumweru gishize twaganiraga ntazi ko ugiye gutangira urugendo rugana ahakomeye. Uri mwiza, uri umugore ufite umutima mwiza kandi waranshyigikiye mu murimo cyane.
Mbabajwe cyane n'urupfu rwawe ariko Imana iteka ihora izi icyiza. Uzakumburwa cyane ariko imirimo yawe myiza izahora mu mitima yacu. Egbin Orun urabeho, ukomeze uruhukire mu gituza cya Kristo. Ah ugiye kare!"
Nubwo impamvu nyakuri y'urupfu rw'uyu rwa Morenikeji itaramenyekana, uyu mugore yari azwi cyane mu bikorwa by'iyobokamana muri Nigeria kuko yari afite na Minisiteri y'umurimo w'Imana yatangije yitwa 'Egbin Orun Prayer Mountain' izuzuza imyaka itandatu muri Gicurasi uyu mwaka.
Izina Egbin Orun uyu mukozi w'Imana yakoreshaga, risobanuye 'ubwiza bw'ijuru.' Egbin wakundaga kwiyita umuhanuzikazi, yamenyekanye mu bihangano yizeraga ko bifite imbaraga zo guhindura Isi ahantu heza kurushaho ku bantu bizera Imana.
Uyu muhanuzikazi asize umugabo ndetse n'abana.
Umuramyi Egbin Orun yitabye Imana
