Umuramyi Levixone yakoye umukunzi we Desire Luzinda -AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/08/2025 7:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuramyi Levixone yakoye umukunzi we Desire Luzinda -AMAFOTO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka mu Rwanda ariko uba muri Uganda, Levixone, yasabye anakwa umukunzi we Desire Luzinda mu muhango w’imbonekarimwe wabereye ku wa Kabiri, tariki 12 Kanama 2025, mu gace ka Kawanda–Katalemwa aho ababyeyi ba Desire batuye.

Uyu muhango wa gakondo uzwi nka Kwanjula wari wateguwe ku rwego rwo hejuru, witabiriwe n’inshuti n’imiryango yombi ndetse n’ibyamamare bitandukanye birimo Carol Nantongo, Lydia Jazmine, Mudra, Ykee Benda, Martha Kay na Pasiteri Aloysius Bugingo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Levixone yagize ati: "Guhera uyu munsi, ndi uwe kandi nawe ni uwanjye iteka ryose. Ijambo ntirishobora kugaragaza ibyishimo mfite mu mutima ubwo nitegura kurushinga n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Akomeza agira ati “Ndashimira inshuti zanjye, umuryango wanjye ndetse na MTN Uganda ku nama, amasengesho n’ubufasha banyeretse muri uru rugendo rwiza. Imana ibahe umugisha udasanzwe."

Yongeyeho ko kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Kanama 2025, ari bwo bazasezerana imbere y’Imana, aboneraho gutumira buri wese ushaka kuba umutangabuhamya w’uwo munsi w’amateka.

Ibirori by’ubu bukwe bizanyuzwa bwa mbere ku rubuga rwa YoTV App ku giciro cya 4,000/=, aho abatari bubashe kwitabira bazabasha kubikurikira mu buryo bwa Live.

Levixone na Desire bamaze imyaka myinshi bavugwaho urukundo n’ubwo kenshi bagiye baruhakana. Gusa uyu muhango wabaye ikimenyetso cyemeje urukundo rwabo ku mugaragaro, bitera ibyishimo abakunzi babo.

Uyu munsi ukaba ubarwa nk’intangiriro y’urugendo rushya rwabo nk’umugabo n’umugore, bakaba basabiwe kubana mu mahoro n’umugisha.

Levixone ni umuramyi n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite inkomoko mu Rwanda ariko umaze imyaka myinshi abarizwa muri Uganda.

Azwi cyane mu ndirimbo nka Turn the Replay, Chikibombe, Mbeera n’izindi zakunzwe mu karere. Yatangiye umuziki akiri muto, akura ari umwe mu bahanzi b’imbere mu gihugu cya Uganda mu njyana ya Gospel, kandi akunda gukora ibikorwa by’ubufasha ku batishoboye, cyane cyane abana b’imfubyi.

Desire Luzinda ni umuririmbyi w’umugandekazi wamenyekanye cyane mu njyana ya RnB na Afrobeat, ariko mu myaka ya vuba aha akinjira mu muziki wa Gospel.

Yagiye agaragara nk’umwe mu bahanzi b’igitsinagore bafite izina rikomeye muri Uganda, azwi mu ndirimbo nka Ekitone, Equation n’izindi.

Uretse umuziki, azwi kandi nk’umuterankunga w’imishinga ifasha abakobwa n’abagore mu iterambere, ndetse afite isura izwi cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda.


Levixone yasabye anakwa umukunzi we Desire Luzinda mu birori byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025

Desire Luzinda yavuzwe mu rukundo na Levixone mu bihe bitandukanye kugeza ubwo biyemeje kubana


Levixone yavuze ko yiteguye gukomeza gukunda no kwita kuri Desire Luzinda




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...