Amakuru ari ku butumire bwabo agaragaza ko imihango y’ubukwe bwabo izatangira ku wa 28 Kanama 2026, aho hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri SunSet Village mu Busanza guhera saa saba z’amanywa.
Nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 5 Nzeri 2026, ni bwo aba bombi bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero Eglise Vivante i Kabuga guhera saa saba z’amanywa.
Nyuma y’umuhango wo gusezerana, abatumiwe bazakomereza ibirori byo kwishimira uru rugendo rushya muri Mahanaim Life Center i Kabuga, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Janvier Kayitana yavuze ko agiye kurushinga n'umukobwa yasengeye. Yagize ati: "Ni we mugore nasengeye, ni we Imana yampaye ngo tuzabane iteka".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Kayitana yavuze ko Yishima Don Penielle ari "umunywarwandakazi w'umutima" bakaba barabanje kuba inshuti kuva mu 2022. Mu 2025 muri Kanama "ni bwo twahisemo gukuza ubushuti bwacu ngo tubuhindure urukundo ruzahoraho tuberanire umugabo n'umugore".
Kayitana Janvier ni umwe mu baramyi basize igikundiro gikomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda, cyane cyane nyuma yo gusohora indirimbo “Jehovah” mu mwaka wa 2015.
Iyi ndirimbo yabaye imwe mu zakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ku buryo kugeza n’uyu munsi ikomeje gukoreshwa mu nsengero zitandukanye ndetse no mu bihe by’uburamyi.
Ubwamamare bwa “Jehovah” bwafashije Kayitana kwigarurira imitima ya benshi ndetse bunamuhesha igihembo muri Groove Awards, aho yashimiwe nk’umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane mu muziki wa Gospel.
Nubwo benshi bamubonaga nk’umuhanzi wari umaze kugera ku rwego rwiza, Kayitana yaje kugabanya ibikorwa bye bya muzika kugira ngo yibande ku masomo ye muri University of Kigali, aho yakurikiranaga amasomo ajyanye n’ibaruramari n’imari (Finance).
Mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ko atigeze areka umuziki, ahubwo yahisemo kubanza gusoza amasomo ye mbere yo kongera gushyira imbaraga mu muziki. Icyakora nyuma yo gusoza amasomo agatangira n'akazi, ntabwo ariyunga n'abakunzi be.
Mu bihe byashize yagaragaje ko afite indirimbo nyinshi yamaze kwandika, ategereje gusa igihe gikwiye cyo kuzisohora no kongera kugaruka mu muziki ku buryo bweruye. Na n'ubu abakunzi b'umuziki wa Gospel bategereje n'amatsiko menshi kongera kumubona.
Uyu muhanzi yigeze kuvuga ko ubwo yandikaga indirimbo ye y'ibihe byose “Jehovah”, atatekerezaga ko izagera ku rwego yagezeho. Nyuma yo kuyandika yahamagaye Pastor P, amusaba ko yamufasha kuyitunganya, amwakira neza yemera gukorana na we.
Yavuze ko Pastor P yamubwiye amagambo atigeze yibagirwa, aho yamubwiye ati: “Iyi ndirimbo izagera kure." Aya magambo yaje kuba impamo kuko “Jehovah” yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, ndetse ikomeza kuba umugisha ku bantu benshi kugeza n’ubu.
Mu gihe abakunzi be bari bamaze igihe bibaza amakuru ye, ubu Kayitana Janvier ari mu myiteguro y’umunsi ukomeye uzamuhuza na Don Penielle mu isezerano ry’urushako.
Ubukwe bwa Kayitana Janvier na Yishima Don Penielle bwitezweho kuzahuza inshuti, imiryango, abo bakorana mu murimo ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bifuza kubabonana kuri uwo munsi w’ibyishimo.





Janvier Kayitana agiye kurushinga n'umukunzi we Yishima Don Penielle
REBA INDIRIMBO "JEHOVAH" YA JANVIER KAYITANA
