I-Cyogere amaze igihe agaragaza impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho agenda yubaka izina rye buhoro buhoro mu ruhando rw’abahanzi bafite icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bwiza ku rwego mpuzamahanga.
Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ineza ye”, ikoze mu ndimi ebyiri zirimo Ikinyarwanda n’Icyesipanyolo, mu rwego rwo gukomeza kwagura ubutumwa bwe ku Isi yose.
Muri uyu mwaka wa 2026, afite ibikorwa bibiri ateganya gukora. Icya mbere ni igitaramo cyo kumurika album “The Stars”, kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2026 i Kigali mu Kiyovu, kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iki gitaramo cyiswe “Stars Album Launch” kizaba ari cyo gikomeye azaba akoze kuva yatangira umuziki. Kizitabirwa n’abahanzi batandukanye bazifatanya na we barimo Elisha The Gift, Egide, Nduwayezu Papa Gilozoo, Dieu Poet, Boy Key ndetse na Muvunyi Zizou.
Album “The Star” igizwe n’indirimbo 13 zirimo Naponami, Bikira Mariya, Ineza ye, Mama, Waratabaye, I Sing, Uhoraho, Kaza ft Elisha The Gift, Inyenyeri, Tudanse ft Nick Dimpoz & Elisha The Gift, Revelation, Jah na Turaanda (Bonus).
Uretse umuziki, I-Cyogere ni umwe mu rubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gutanga ibitekerezo bifasha sosiyete. Muri uyu mwaka azanamurika igitabo cye cya kabiri, gikubiyemo ibitekerezo bye bwite n’ibyo yakusanyije mu bushakashatsi yakoze ku bantu bo muri Afurika, Aziya, Amerika n’u Burayi.
