Umuramyi Esther wa Mende ategerejwe mu bitaramo bizagera mu Rwanda – VIDEO

Imyidagaduro - 02/11/2025 7:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuramyi Esther wa Mende ategerejwe mu bitaramo bizagera mu Rwanda – VIDEO

Esther wa Mende uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye bizabera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba, birimo u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse no mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Uyu mukobwa wubatse izina mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho asanzwe abarizwa, azanye ubutumwa bwo gukangura abantu kwizera no kwiyegurira Imana, binyuze mu ndirimbo ze zifite ubutumwa bukomeye bwo gukiza no guhumuriza imitima.

Esther wa Mende azwi nk’umuhanzi ufite ubuhamya bukomeye mu muziki wa Gospel, akaba yaratangiye umurimo we wo kuririmba afite intego yo gufasha abantu gusobanukirwa imbaraga ziri mu kwizera Yesu Kristo.

Ni umunyempano ukora indirimbo zubakiye ku butumwa bwo kuramya Imana no kwigisha abantu guhinduka nyabwo mu buzima bwabo.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo ‘Jesus ne Change Pas’, ‘Ta Presance’, ‘Atombwame’, ‘Powerful’, ‘Songa Mbele’, ‘Saint Esprit’, ‘Jesus-Christ est Roi’ na ‘Nkolo Kumisama’, zose zigaragaza ubuhanga bwe mu guhuza amagambo y’ihumure n’ijwi rituje ryuzuyemo imbaraga.

Minister Esther wa Mende avuga ko intego ye atari ugukora umuziki nk’ubucuruzi, ahubwo ari “gukoresha indirimbo nk’intwaro yo kugeza ubutumwa bwiza ku mitima y’abantu, kugira ngo bahinduke kandi basubize ubuzima bwabo mu maboko y’Imana.”

Yagize ati “Nifuza kubona abantu bahinduka binyuze mu ndirimbo. Imana yampaye impano yo kuririmba kugira ngo abantu benshi bazamenye Kristo, bamenye ko imbaraga z’umusaraba zitarashira.”

Uretse ibyo, uyu muramyi wigaragaza nk’umukozi w’Imana wicisha bugufi, yashimiye cyane abo bafatanya mu bikorwa bye bya buri munsi, barimo n’abanyamakuru bamuha umwanya wo kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi.

By’umwihariko, yashimiye Mc Jo uri mu bashinze Label ya ‘Fantastic’, avuga ko ari umwe mu bantu bamuhora hafi mu rugendo rwe rwa muzika no mu bikorwa byo gutegura ibitaramo bya gospel.

Ati: “Mc Jo ni umuntu ukomeye mu buzima bwanjye bw’ubuhanzi. Ni umufatanyabikorwa unyereka ko umuziki wa Gospel ushobora gukorwa mu buryo bw’umwuga kandi ukanagira ingaruka nziza ku bantu.”

Biteganyijwe ko ibitaramo bye bizatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha (2026), aho azasura ibihugu bitandukanye, agasangira n’abaramyi b’ahantu hatandukanye, by’umwihariko mu Rwanda aho yitezwe nk’umuramyi uzazana ubundi buryo bushya bwo kuramya Imana mu buryo bwo ku rwego mpuzamahanga.

Mu magambo ye ashimangira icyerekezo cye, Esther wa Mende avuga ko adashaka kuba “umuhanzi usanzwe”, ahubwo “umukozi w’Imana ufite inshingano zo kuzana impinduka mu mitima y’abantu binyuze mu bihangano bye.”

Esther wa Mende, umuramyi ukorera muri Afurika y’Epfo, witegura kuza mu Rwanda mu rugendo rw’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana

 Umukozi w’Imana Esther wa Mende ari mu myiteguro y’ibitaramo bizabera muri Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Uganda, RDC na Bujumbura 

Esther wa Mende ashimira abafatanyabikorwa bamufasha mu rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko Mc Jo wamubaye hafi cyane

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'SONGA MBELE' Y'UMUHANZIKAZI ESTHER WA MENDE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...