Umuramyi Eric Twishime agiye gukorera i Kigali igitaramo yise “Ndi Imana Yawe”

Imyidagaduro - 17/03/2026 11:16 AM
Share:
Umuramyi Eric Twishime agiye gukorera i Kigali igitaramo yise “Ndi Imana Yawe”

Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Twishime, ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye yise “Ndi Imana Yawe”, kizaba ku wa 20 Werurwe 2026 muri Ora Center.

Eric Twishime, usanzwe ukorera umurimo w’Imana muri Australia, yagarutse mu Rwanda azanye ubutumwa avuga ko yashyizwe ku mutima n’Imana, ashaka gusangira n’Abanyarwanda ndetse n’isi yose. Ni igitaramo kizaba ku wa 20 Werurwe 2026, muri Ora Center giherereye i Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, gitangire saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00).

Iki gitaramo azafatiramo amashusho y'indirimbo ze nshya kizaba ari umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana, aho Eric azafatanya n’abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda barimo Jean Christian Irimbere, Eddy Muramyi, Maranatha Family Choir, Shining Ministry na Penuel Worship Team.

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu guhura n’Imana no kwakira ubutumwa buyubaka binyuze mu muziki no mu ijambo ryayo. Muri uwo mugoroba hazabaho umwanya wo kwakira ijambo ry’Imana rizatangwa na Pastor Jackson Mugisha, umwe mu bigisha b’Ijambo ry’Imana bakunzwe cyane mu rubyiruko, mu gihe igikorwa kizayoborwa na Fally Merci.

Eric Twishime agaragaza ko urugendo rwe mu muziki wa Gospel rwubatse ku buzima bwanyuzemo ibihe bikomeye. Ku myaka umunani, yabuze se wari umucuranzi ukomeye, ibintu byamusigiye icyuho gikomeye mu mutima. Icyakora, ibyo byamubereye intangiriro yo gukomeza umurage se yamusigiye wo gukorera Imana.

Se yari yaramutoje gukunda inzu y’Imana no kuyikorera akiri muto, ari na byo byatumye akomeza kwitanga muri uwo murimo, agenda akura mu muziki wa Gospel. Uyu munsi, abarirwa mu batunganya indirimbo za Gospel bafite ubuhanga muri Australia.

Nyuma y’imyaka irenga icumi ari hanze y’u Rwanda, Eric agarutse azanye umutwaro wo gusangiza abandi ubutumwa bwamwubatse, yizeye ko buzagera kuri benshi bukabafasha kwegera Imana.

Igikorwa cya “Ndi Imana Yawe Live Recording” kizaba ari umwanya wihariye wo kumva ubutumwa buhumuriza abantu, bubibutsa ko Imana iri kumwe na bo mu bihe byose. Kizahuza abaririmbyi, abavugabutumwa n’abakunzi ba Gospel mu rwego rwo kuramya Imana no kwakira ijambo ryayo mu buryo bwagutse.

Eric Twishime, ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye cya 'Live Recording' yise “Ndi Imana Yawe”

Eric Twishime agiye gukorera i Kigali igitaramo “Ndi Imana Yawe” kizayoborwa na Fally Merci


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...