Cubaka yatangiye gukorana na Label yo mu Bufaransa, bahera ku ndirimbo “Yesu Alingi Yo”

Iyobokamana - 26/05/2026 9:13 AM
Share:
Cubaka yatangiye gukorana na Label yo mu Bufaransa, bahera ku ndirimbo “Yesu Alingi Yo”

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cubaka Justin, ageze ku yindi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo gutangira gukorana ku mugaragaro na Label yo mu Bufaransa yitwa Eben Ha Ezer.

Ubu bufatanye bwatangiye binyuze ku ndirimbo nshya yise “Yesu Alingi Yo”, yamaze gushyirwa hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Cubaka yabwiye InyaRwanda ko ubu bufatanye bwaje nyuma y’ibiganiro byimbitse yagiranye n’ubuyobozi bwa Label Eben Ha Ezer, impande zombi zikemeranya ku buryo bw’imikoranire buzafasha guteza imbere umuziki we no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho.

Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro birambuye ku buryo bw’imikoranire hagati yacu tubyemeranyaho. Ubu twashyize hanze indirimbo ya mbere yakozwe na Label Eben Ha Ezer, yitwa ‘Yesu Alingi Yo’.”

Uyu muramyi yavuze ko yishimiye cyane kubona iyi ndirimbo isohotse mu buryo bw’umwuga, haba ku ruhande rw’amajwi (audio) ndetse n’amashusho (video), ibintu abona nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

Indirimbo “Yesu Alingi Yo”, bisobanuye ngo “Yesu aragukunda”, yibanda ku butumwa bw’urukundo rw’Imana ku bantu bose, hatitawe ku mibereho yabo cyangwa ibibazo banyuramo.

Cubaka, umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba awurambyemo dore ko awumazemo imyaka 19, yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya avuga inkuru nziza y’agakiza no gucungurwa binyuze mu maraso ya Yesu Kristo.

Ati: “Ndirimba amaraso adukiza imitima, ntangaza impano nziza y’Umwana [Yesu Kristo] twahawe kandi nkageza iyo nkuru nziza ku bantu bose. Ndirimba mpumuriza abacitse intege, abababaye, abari mu ntambara z’ubuzima n’abari mu bigeragezo. Nzamuka imisozi mvuga inkuru nziza ko Imana igukunda.”

Uyu muhanzi akaba n'umu Producer yemeza ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije guhumuriza abantu no kubibutsa ko urukundo rw’Imana rutajya ruhinduka.

Uretse gutangira gukorana na Label mpuzamahanga, Cubaka Justin akomeje no kwagura ibikorwa bye mu ruganda rwa muzika. Ubu afite studio ye bwite yitwa UKUU Studio, ikorera i Masoro mu Mujyi wa Kigali. Ni studio amaze gukoreramo album ye nshya yose, ndetse akaba ari na we wayitunganyije nk’umu-Producer.

Cubaka yavuze ko kuba ageze ku rwego rwo kwikorera indirimbo ze bwite ari kimwe mu byamushimishije cyane mu rugendo rw’imyaka 19 amaze mu muziki. Ati: “Mbifata nk’igitangaza cy’Imana. Ni zimwe mu nzozi nagiraga kuva nkiri muto ntangira umuziki. Ubu navuga ko nta kinanira Imana.”

Yasobanuye ko yatangiye kwiga ibijyanye na production mu mwaka wa 2020 mu gihe cya Covid-19, aho yakoresheje uwo mwanya yongerera ubumenyi bwe kugira ngo ashobore kugera ku rwego rwo gukora no gutunganya ibihangano bye.

Album nshya “Uliniita” iri mu nzira

Cubaka yatangaje ko ari gutegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise “Uliniita (Warampamagaye)”, igizwe n’indirimbo 10. Yavuze ko iyi album igaragaza urugendo rwe rwose rw’umuziki n’amasomo yakuye mu myaka 19 amaze aririmba ndetse anakorera Imana binyuze mu muziki.

Indirimbo ye nshya “Yesu Alingi Yo” ni imwe mu zigize iyi album, kandi ni yo yatangiranye n’ubufatanye bushya hagati ye na Label Eben Ha Ezer yo mu Bufaransa.

Yongeyeho ko mu minsi iri imbere azagenda ashyira hanze izindi ndirimbo zigize iyi album, haba mu buryo bwa audio ndetse na video, kugira ngo abakunzi be babashe gukurikira buhoro buhoro ibikorwa bye bishya.

Cubaka yavuze ko UKUU Studio itashinzwe kugira ngo imufashe wenyine, ahubwo ko ifite intego yo gushyigikira impano z’abandi bahanzi no kuzamura urwego rwa muzika ya Gospel mu Rwanda.

Yemeza ko yifuza ko iyi studio yaba urubuga rufasha abahanzi bafite impano kubona umusaruro mwiza kandi ujyanye n’ibipimo mpuzamahanga.

Urugendo rwa Cubaka Justin rugaragaza uburyo umuhanzi ashobora gukura buhoro buhoro, akiyungura ubumenyi, akagera ku rwego rwo kwikorera ibihangano bye no gufasha abandi.

Ubu bufatanye bushya na Label Eben Ha Ezer no gusohora indirimbo “Yesu Alingi Yo” ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko uyu muramyi akomeje gutera intambwe zikomeye mu muziki wa Gospel, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Cubaka yabengutswe na Label mpuzamahanga ikorera mu Bufaransa

Cubaka Justin ageze ku yindi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika amazemo imyaka 19

REBA INDIRIMBO NSHYA YA CUBAKA YAKOZE YISUNZE LABEL YO MU BUFARANSA YABENGUTSE IMPANO YE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...