Irakoze
Billy uzwi ku izina rya Billy Believe, akomoka i Burundi akaba agiye kumara imyaka
irenga itatu ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje kuhakomereza ubuzima harimo
n'umurimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Billy Believe yavukiye i Bujumbura, mu
muryango w'abana batanu. Yakuriye mu muryango ukijijwe akaba ari nayo mpamvu
yahisemo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibintu yatangiye
gukora afite imyaka 13 gusa.
Avuga
ko umuziki wamuhaye abantu ati: "Umuziki ni ikintu cyatumye ngira umugisha,
uretse n'ibyo nawukuyemo abantu bambera inshuti bitewe no gukunda ibyo
nkora."
Kuva yagera
mu Rwanda yabanje kureba niba byamushobokera kuhakorera umuziki nk'umuntu wari uvuye
i Burundi akunzwe.
Ati: "Byabanje kunsaba kwitonda kuko gukorera aha ntabwo ari ibintu byoroshye
mu gihe utaziranye n'abantu, bisaba imbaraga nyinshi gusa aho bigeze ubu ni
byiza kuko ndimo no gutegura Album."
Indirimbo ye
nshya yayise "Gitare" ikaba ivuga ko Yesu ari we rutare rwo kubakaho
mu bihe byose bikomeye mu buzima. Intego ye mu muziki ni ukugeza ubutumwa
bw'Imana ahantu hose no guhuza abantu binyuze mu muziki.

Billy Believe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ntabwo yicuza kuba yaraje gukorera umuziki we mu Rwanda

Billy Believe yavukiye mu Burundi akaba yaratangiye umuziki ku myaka 13 y'amavuko

Billy Believe aherutse gushyira hanze indirimbi nshya yise "Gitare"
