Umuramyi Apophia Posh agiye gukora ubukwe

Imyidagaduro - 29/10/2025 1:56 PM
Share:
Umuramyi Apophia Posh agiye gukora ubukwe

Umuhanzikazi Natukunda Apophia uzwi mu muziki nka Apophia Posh wamenyekanye mu ndirimbo "Akira", "Ushimwe" n'izindi, agiye gukora ubukwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2025.

Apophia Posh agiye gukora ubukwe ndetse irembo ryamaze gufatwa, anakorerwa ibirori byo gusezera urungano. Yabwiye inyaRwanda ko ubukwe bwe buzaba tariki ya 22 Ugushyingo 2025. Azarushinga n'umukunzi we Valens. Apophia Posh yakanyujijeho mu muziki wa Gospel, gusa yaje gusa nk'uhagaritse umuziki kuko amaze imyaka 6 nta ndirimbo nshya ashyira hanze.

Uyu mukobwa w'impano ikomeye ariko ugaragara gacye mu muziki kubera izindi nshingano, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zicuranzwe mu mudiho nyafrika, zirimo "Akira", "Ushimwe", "Arakwiye", "It's so sweet", "Love Letter", "No not one" n'izindi.

Apophia Natukunda yakiriye agakiza mu 2001. Kuririmba, yabitangiye akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali. Mu 2017 ni bwo yashyize hanze indirimbo ze bwite.

Kuva muri za 2017 kuzamura yarakoze cyane kugera aho ashyirwa mu bahanzi batanu bahataniye igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza ukizamuka wakoze cyane. Icyo gihe, igikombe cyaje kwegukanywa na Jado Sinza.

Apophia Posh ubwo yari yafatiwe irembo

Apophia Posh ubwo yakorerwaga ibirori byo gusezera urungano

REBA INDIRIMBO "AKIRA" YA APOPHIA POSH


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...