Umupolisi uhembwa Miliyoni 24 Frw ku kwezi agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru azagaruke mu kazi nyuma y'umunsi umwe

Hanze - 12/12/2025 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Umupolisi uhembwa Miliyoni 24 Frw ku kwezi agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru azagaruke mu kazi nyuma y'umunsi umwe

Umwe mu bayobozi bakuru b’abapolisi b’abagore mu Bwongereza ari guteganya “gusezera ku kazi” ke kamuhemba £150,000 [agera kuri 291,851,700 Frw ku mwaka, ni ukuvuga 24,320,975 Frw ku kwezi]— ariko akazakagarukamo nyuma y’umunsi umwe gusa.

Chief Constable Amanda Blakeman, uyobora Polisi yo mu Majyaruguru y’u Wales (North Wales Police), arateganya guhagarika akazi ku ya 15 Mutarama 2026, ariko akazagaruka mu mirimo nyuma y’amasaha 24 gusa, ku ya 17 Mutarama 2026. 

Ibi bikorwa bigamije kurinda agaciro ka pansiyo ye, kuko mu mategeko amwe ya kera ya pansiyo za Polisi, umupolisi ukomeza gukora nyuma yo kurangiza imyaka 30 y’akazi, pansiyo ye ishobora kugenda igabanuka buri mwaka.

Blakeman, w’imyaka 53, akaba anayobora Ihuriro ry’Abagore bakora muri Polisi mu Bwongereza (British Association of Women in Policing), ari gukurikiza gahunda nshya y’igihugu yitwa “Retire and Rehire”.

Iyi gahunda ifasha inzego za Polisi gukomeza kugumana abakozi bafite ubunararibonye, kuko bemererwa guhagarika akazi mu gihe gito cyane ubundi bagasubizwa mu mirimo nta gihombo kibaye ku baturage n'inzego z’umutekano.

Blakeman wujuje imyaka 30 amaze akora mu gipolisi—igihe gikunze gutuma abapolisi batangira ikiruhuko cy’iza bukuru—yahisemo gukoresha iyi gahunda kugira ngo pansiyo ye igumane agaciro kayo k’ikirenga.

Ni yo mpamvu ku wa 16 Mutarama hazabaho umunsi umwe gusa wo guhagarika imirimo by’agateganyo ku nyungu za pansiyo. Uwo munsi, Polisi izayoborwa by’agateganyo na Deputy Chief Constable Nigel Harrison.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abaturage bashinzwe Umutekano muri North Wales (Police and Crime Commissioner), Andy Dunbobbin, yemeye iki cyifuzo, ndetse ategereje ko cyemezwa n’Inama y’Ubugenzuzi ya Polisi (Police and Crime Panel) nk'uko bitangazwa na Daily Mail.

Yagize ati: "Nemeye ko Chief Constable Blakeman yinjira muri gahunda ya Retire and Rehire. Iyi gahunda ikoreshwa henshi kandi ijyana n’amabwiriza mashya y’Inama y’Abakuru ba Polisi, Ihuriro ry’Abashinzwe Umutekano ndetse n’Ishuri rya Polisi.”

Yakomeje avuga ko nta kiguzi ibi bizasaba umuturage kandi ko nta mpinduka zizabaho mu buyobozi bukuru bwa Polisi ya North Wales. Yongeraho ko we ubwe, Blakeman n’abayobozi bose bakuru bakomeje guharanira ko Akarere babarizwamo gakomeza kuba ku isonga mu mutekano usesuye mu Bwongereza

Mu 2023, Amanda Blakeman yabaye umugore wa mbere uyoboye Polisi ya North Wales mu mateka y’iyi nzego imaze imyaka 48. Yanahawe King’s Police Medal ku bw’akazi k’indashyikirwa.

Iyi gahunda si nshya mu Bwongereza, kuko mu kwezi gushize Vanessa Jardine uyobora Northumbria Police na we yahagaritse akazi akanya gato agarurwa mu mirimo, ndetse n’umuyobozi wa Polisi ya West Midlands, Craig Guildford, yabikoze umwaka ushize akamara ukwezi hanze mbere yo gusubizwa mu kazi binyuze muri iyi gahunda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...