Umupira wandetse vuba, ntabwo nawuretse - Kimenyi Yves avuga ku ntsinzi y’Amavubi

Imikino - 27/09/2026 8:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Umupira wandetse vuba, ntabwo nawuretse - Kimenyi Yves avuga ku ntsinzi y’Amavubi

Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yavuze ko umupira w’amaguru wamuretse vuba, ariko ko iyo abona ibyishimo by’umupira w’amaguru mu Rwanda bimushimisha cyane, cyane cyane iyo bijyanye n’intsinzi y’Amavubi.

Kimenyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Kagarara kitwa ‘Muraho, My name is Kagarara’ wabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri, aho yavuze ko yishimiye cyane intsinzi y’Amavubi aheruka kubona intsinzi kuri Liberia y’ibitego 3-1.

Ati: “Mpora mbivuga ko umupira wandetse vuba. Ntabwo nawuretse kuko nabishakaga, nifuzaga ko ibyishimo bihari uyu munsi by’umupira w’amaguru biba byiza.”

Kimenyi yavuze ko benshi mu bakinnyi bari mu ikipe y’Igihugu muri iki gihe ari abavandimwe be yigeze gukinana na bo, bityo ko kuba abona bakomeje gutera imbere no kwitwara neza bimushimisha.

Ati: “Bariya abavandimwe bose, barimo abenshi nagize amahirwe yo gukinana na bo. Ubu ngubu navuga ko hagiye hahinduka uburyo bw’imikorere n’imikinire. Urabona ko bwahindutse ugereranyije n’igihe cyange.”

Uyu wahoze ari umunyezamu w’Amavubi yashimye kandi umwete abakinnyi bari gushyira mu ikipe, avuga ko usanga bafite ubushake bwo kugera ku ntego, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakaba banyotewe no kubona igihugu cyitabira imikino ya CAN.

Yagize ati: “Urabona ko bafite umuhate ukomeye cyane, ari bo ndetse n’Abanyarwanda twese tunyotewe no kujya muri CAN. Rero ntekereza ko ariya ntsinzi mu by’ukuri ari intangiriro nziza.”

Kimenyi yavuze ko intsinzi nk’iyo ishobora guha Amavubi icyizere n’umurongo ukomeye mu rugendo rwo gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.

Ati: “Ntabwo twajyaga dutangira kuri iriya ntsinzi, ariko bigiye gutanga umurongo ukomeye cyane.”

Kimenyi kandi yavuze kuri Cape Verde, ikipe Amavubi aheruka kunganya na yo 0-0, avuga ko ari ikipe nziza, ariko ko uko Amavubi ameze muri iki gihe bitanga icyizere ko ashobora guhangana n’amakipe atandukanye yo muri Afurika.

Ati: “Cape Verde ni ikipe nziza, ariko ikinika. Ubwo duheruka gukinira yo nari mpari, twaranganyije 0-0. Ni na yo mpamvu nabonye bagiye kare, kuko bagira ikirere kitameze neza.”

Yakomeje avuga ko ikipe y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo guhangana n’indi kipe iyo ari yo yose yo muri Afurika, ndetse ko ku bwe Amavubi ashobora kuyitsinda cyangwa akayigora cyane.

Ati: “Urebye ikipe dufite aka kanya iguha ishusho y’uko dushoboye. Ikipe twahura na yo iyo ari yo yose muri Afurika twayitsinda cyangwa se tukayigora. Kuri njye uko mbibona, dufite ubushobozi bwo kuyitsinda. Cape Verde tuzayitsinda”

Kimenyi Yves yakiniye Amavubi mu myaka itandukanye, mbere y’uko ahagarika gukina umupira w’amaguru. Nubwo avuga ko umupira wamuretse vuba, akomeje gukurikiranira hafi iby’Amavubi no kwishimira intambwe iyi kipe iri gutera.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...