Kimenyi yabigarutseho mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika
igitabo cya Kagarara kitwa ‘Muraho, My name is Kagarara’ wabereye muri Kigali
Convention Centre ku wa 26 Nzeri, aho yavuze ko yishimiye cyane intsinzi y’Amavubi
aheruka kubona intsinzi kuri Liberia y’ibitego 3-1.
Ati: “Mpora mbivuga ko umupira wandetse vuba. Ntabwo nawuretse kuko nabishakaga, nifuzaga ko ibyishimo bihari uyu munsi by’umupira w’amaguru biba byiza.”
Kimenyi yavuze ko benshi
mu bakinnyi bari mu ikipe y’Igihugu muri iki gihe ari abavandimwe be yigeze
gukinana na bo, bityo ko kuba abona bakomeje gutera imbere no kwitwara neza
bimushimisha.
Ati: “Bariya abavandimwe
bose, barimo abenshi nagize amahirwe yo gukinana na bo. Ubu ngubu navuga ko hagiye
hahinduka uburyo bw’imikorere n’imikinire. Urabona ko bwahindutse ugereranyije
n’igihe cyange.”
Uyu wahoze ari umunyezamu
w’Amavubi yashimye kandi umwete abakinnyi bari gushyira mu ikipe, avuga ko
usanga bafite ubushake bwo kugera ku ntego, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange
bakaba banyotewe no kubona igihugu cyitabira imikino ya CAN.
Yagize ati: “Urabona ko
bafite umuhate ukomeye cyane, ari bo ndetse n’Abanyarwanda twese tunyotewe no
kujya muri CAN. Rero ntekereza ko ariya ntsinzi mu by’ukuri ari intangiriro
nziza.”
Kimenyi yavuze ko
intsinzi nk’iyo ishobora guha Amavubi icyizere n’umurongo ukomeye mu rugendo
rwo gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Ati: “Ntabwo twajyaga
dutangira kuri iriya ntsinzi, ariko bigiye gutanga umurongo ukomeye cyane.”
Kimenyi kandi yavuze kuri
Cape Verde, ikipe Amavubi aheruka kunganya na yo 0-0, avuga ko ari ikipe nziza,
ariko ko uko Amavubi ameze muri iki gihe bitanga icyizere ko ashobora guhangana
n’amakipe atandukanye yo muri Afurika.
Ati: “Cape Verde ni ikipe
nziza, ariko ikinika. Ubwo duheruka gukinira yo nari mpari, twaranganyije 0-0.
Ni na yo mpamvu nabonye bagiye kare, kuko bagira ikirere kitameze neza.”
Yakomeje avuga ko ikipe
y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo guhangana n’indi kipe iyo ari yo yose yo muri
Afurika, ndetse ko ku bwe Amavubi ashobora kuyitsinda cyangwa akayigora cyane.
Ati: “Urebye ikipe dufite
aka kanya iguha ishusho y’uko dushoboye. Ikipe twahura na yo iyo ari yo yose
muri Afurika twayitsinda cyangwa se tukayigora. Kuri njye uko mbibona, dufite
ubushobozi bwo kuyitsinda. Cape Verde tuzayitsinda”
Kimenyi Yves yakiniye
Amavubi mu myaka itandukanye, mbere y’uko ahagarika gukina umupira w’amaguru.
Nubwo avuga ko umupira wamuretse vuba, akomeje gukurikiranira hafi iby’Amavubi
no kwishimira intambwe iyi kipe iri gutera.
