Aya magambo yayavuze mu buryo bw’urwenya ruvanzemo icyizere gikomeye nk’umufana wa Arsenal, ariko ahita akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, Instagram na X, aho abantu benshi bayatanzeho ibitekerezo bitandukanye.
Pasiteri Solomon Mwesige wahanuriye Arsenal ni muntu ki?
Solomon Mwesige ni umupasiteri ukomeye wo muri Uganda, akaba ari na we washinze urusengero rwa Good News Evangelical Ministries ruzwi cyane nka Good News Church, rufite icyicaro i Bulenga mu mujyi wa Kampala.
Azwi cyane muri Uganda kubera ubutumwa bwe bukurura abantu benshi, ariko kandi anazwi mu bikorwa by’ubugiraneza no gufasha abatishoboye. Ni umwe mu bayobozi b’umuryango Feed The Hungry Uganda, ufasha abana b’impunzi n’imiryango ikennye kubona ibiribwa n’ubufasha butandukanye.
Uretse ibikorwa by’ivugabutumwa, Pastor Mwesige afite n’ibitangazamakuru bye birimo televiziyo ya KSTV, aho akunze kunyuzaho ibiganiro byiganjemo ubutumwa bwo kwizera, imibereho ndetse rimwe na rimwe akinjizamo inkuru za siporo.
Uyu mupasiteri kandi asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal. Mu bihe byashize yigeze kugaragara mu mashusho asabira iyi kipe mu rusengero rwe ubwo yari iri mu bihe bibi, ndetse akunze gukoresha Arsenal nk’urugero mu nyigisho ze. Hari n’ubutumwa yigeze gushyira ku mbuga nkoranyambaga bugira buti: “Turi Arsenal ihambaye, twe turi abami!"
Amagambo ye y'uko Arsenal igiye gutwara ibikombe bya shampiyona y'u Bwongereza inshuro eshanu zikurikirana, yayatangaje nyuma y’isozwa rya Premier League, mu kiganiro cyanyuze kuri KSTV ndetse no mu rusengero rwe rwa Good News Church Bulenga.
Yavuze ko “Arsenal igiye gutwara ibikombe byose bya Premier League kugeza muri 2030,” ibintu byafashwe nk’ubuhanuzi n’abafana bamwe, abandi bakabifata nk’amarangamutima y’umufana wishimiye intsinzi.
Abafana ba Arsenal bo muri Uganda no mu bindi bice bitandukanye babonye ayo mashusho bahise bagaragaza ibyishimo byinshi, bamwe bandika bati: “Bibe bityo!” abandi bavuga ko “igihe cya Arsenal cyageze.”
Ku rundi ruhande, abafana b’andi makipe nka Manchester City, Liverpool, Chelsea na Manchester United batangiye kumunenga no kumuseka, bavuga ko Imana itajya mu by’imipira ku rwego rwo gutangaza ibintu nk’ibyo.
Hari n’abavuze ko ibyo yavuze ari iby’umufana wishimiye igikombe kurusha uko yaba ari ubuhanuzi nyabwo.
Ese koko Arsenal yashobora kwiharira Premier League kugeza muri 2030?
Nubwo amagambo ya Pasiteri Mwesige yasamiwe hejuru n’abafana, abasesenguzi ba ruhago bavuga ko ibyo bitazoroha na gato. Gusa bemera ko Arsenal ifite amahirwe akomeye yo gukomeza guhatanira ibikombe mu myaka iri imbere kubera uburyo yubatswe.
Muri uyu mwaka wa 2026, Arsenal ifite abakinnyi benshi bakiri bato kandi bafite impano idasanzwe. Abakinnyi nka Bukayo Saka, William Saliba, Gabriel Martinelli na Declan Rice bose bafite imyaka ibemerera gukina ku rwego rwo hejuru imyaka myinshi iri imbere.
Mu mwaka wa 2030, benshi muri abo bakinnyi bazaba bakiri mu bihe byiza by’umupira. Bukayo Saka azaba afite imyaka 28; William Saliba azaba afite imyaka 29; Gabriel Martinelli azaba afite imyaka 28; Jurriën Timber azaba afite imyaka 28; Kai Havertz azaba afite imyaka 30.
Hari abandi bakinnyi bazaba bageze mu rwego rwo gukina bakoresheje ubunararibonye n’ubwenge. Martin Ødegaard azaba afite imyaka 31; Declan Rice azaba afite imyaka 31; Gabriel Magalhães azaba afite imyaka 32; Ben White azaba afite imyaka 32.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye gituma kwiharira Premier League imyaka itanu yikurikiranya bigorana ari uko andi makipe na yo ahora yiyubaka. Amakipe nka Manchester City, Liverpool FC na Chelsea FC afite ubushobozi bukomeye mu bijyanye n’amafaranga ndetse ahora azana abakinnyi bashya bafite impano.
Ni yo mpamvu abahanga mu mupira bavuga ko niba Arsenal ishaka gukomeza kuba ku rwego rwo hejuru kugeza muri 2030, umutoza Mikel Arteta azasabwa gukomeza kuvugurura ikipe no kuzana impano nshya zizagenda zisimbura abazaba bageze mu myaka y’izabukuru mu mupira.
Nubwo ubuhanuzi bwa Pastor Mwesige bushobora gufatwa nk’urwenya cyangwa amarangamutima y’umufana wishimiye intsinzi, bwongeye kwerekana uburyo Arsenal imaze kongera gutinywa no kubaka icyizere gikomeye mu bafana bayo nyuma y’imyaka 22 itegereje igikombe cya Premier League.


Uretse kwitwara neza muri Premier League, Arsenal ifite amanota meza muri Champions League

Pastor Solomon Mwesige wo muri Uganda yahanuye ko Arsenal izatwara Premier League yikurikiranya kugeza mu 2030
