Umupasiteri w’Itorero rikomeye muri Afurika y’Epfo yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 30

Iyobokamana - 19/02/2026 7:15 AM
Share:
Umupasiteri w’Itorero rikomeye muri Afurika y’Epfo yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 30

N’ubwo yari asanzwe yigisha ko ishyingiranwa ari isezerano ry’iteka rishingiye ku mugambi w’Imana, umushumba w’itorero rikomeye muri Afurika y’Epfo, At Boshoff, yatandukanye n’umugore we Nyretta bari bamaze imyaka irenga 30 babana.

At Boshoff ni we washinze kandi akaba ari Umushumba Mukuru wa Christian Revival Church (CRC), rifite icyicaro gikuru muri Afurika y’Epfo. Iri torero rifite amashami arenga 90 n’abanyamuryango barenga 120,000 bakorera ku migabane itandukanye irimo Afurika, u Burayi, Aziya na Australia.

Boshoff kandi ni umwe mu bagize Inama Nkuru ya Empowered21, umuryango mpuzamahanga uhuza abakirisitu bizera imbaraga z’Umwuka Wera.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’urukiko zasubiwemo n’ibitangazamakuru, gatanya ya Boshoff yemejwe burundu n’Urukiko Rukuru rwa Johannesburg ku wa 18 Ukwakira 2024, mu rubanza rutigeze rubamo impaka.

Icyakora, nyuma y’amezi abiri gatanya imaze kwemezwa, hari amwe mu mashami mpuzamahanga ya CRC yakomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 y’ubukwe bwabo ku wa 5 Ukuboza uwo mwaka, bituma benshi batungurwa kuko itorero ritaratangaza ku mugaragaro itandukana ryabo.

Iyi gatanya ije nyuma y’uko mu 2022 umuvugabutumwa wamenyekanye ukomoka muri Zimbabwe, King Jay Israel, yari yaravuze ko Boshoff yaba yarakoze icyaha cy’ubusambanyi, ndetse ko we n’umugore we bari baratandukanye imyaka itatu mbere y’itangazo rya gatanya. Icyakora, itorero CRC ntiryahise ritanga igisobanuro kuri ayo makuru.

Mu myemerere y’Abakirisitu benshi by’umwihariko abo mu byiciro byiyemeje gukurikiza Bibiliya uko yakabaye, gatanya ifatwa nk’ikintu kitemewe n’Imana, hashingiwe ku mirongo nka Malaki 2:16 ivuga ko Imana yanga gatanya, ndetse na Matayo 19:6 aho Yesu yavuze ati: “Icyo Imana yafatanyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

Icyakora, hari aho gatanya yemerwa nko mu gihe habayeho ihohoterwa, ubusambanyi cyangwa gutereranwa.

Boshoff w’imyaka 61, mu nama ku mibanire yabaye mu 2012, yari yaraburiye urubyiruko ku kibazo cya gatanya, agaragaza ko imibare yo muri Amerika yerekana ko hafi 50% by’abashakanye batandukana mu myaka ibiri ya mbere y’ubukwe.

Imibare mishya igaragaza ko igipimo cya gatanya muri Amerika cyagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize, ariko kandi gatanya mu bantu bafite imyaka 50 kuzamura (izwi nka “gray divorce”) yiyongereye hagati ya 1990 na 2008 mbere yo kugabanuka gahoro.

Abashakashatsi bagaragaza ko impamvu zimwe zituma gatanya yiyongera mu bakuze ari uko abantu muri iki gihe baramba kurusha mbere, bityo bamwe ntibagishake kwihanganira ubuzima batishimiye igihe kirekire.

Nanone kandi, abagore bo muri iki gihe bafite ubwigenge mu bukungu kurusha uko byari bimeze kera, bikabaha ubushobozi bwo gufata icyemezo cyo gutandukana igihe batishimiye urugo nk'uko bitangazwa na Christian Post.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana impamvu nyakuri yateye itandukana rya At Boshoff n’umugore we, ariko inkuru yabo yakomeje guteza impaka mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’itorero n’imibanire y’abayobozi b’amadini.

Pastor At Boshoff ufite abayoboke barenga ibihumbi 120 yatandukanye n'umugore we bari bamaranye imyaka 30


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...