Umupasiteri wari warafunzwe azira kunyereza Miliyari 5 Frw yagarutse ku ruhimbi yakiranwa ubwuzu

Iyobokamana - 13/08/2025 4:26 PM
Share:
Umupasiteri wari warafunzwe azira kunyereza Miliyari 5 Frw yagarutse ku ruhimbi yakiranwa ubwuzu

Umupasiteri wo muri Texas yongeye kugaruka ku ruhimbi rw'urusengero rukomeye yayoboraga, nyuma y'igihe cyenda kugera ku mwaka yari amaze muri gereza. Uyu mupasiteri wahoze ari umujyanama mu by'Umwuka wa ba Perezida George W. Bush na Barack Obama, yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa azira uruhare mu buriganya bw’amafaranga arenga miliyoni $3.6 [5,198,400,000 Frw]

Ku Cyumweru gishize, abayoboke b’Itorero Windsor Village Church, riri mu Itorero rya United Methodist Church, bakiriye Kirbyjon Caldwell n’amarangamutima menshi nk’uko byatangajwe na KTRK.

Caldwell yari yarakatiwe imyaka 6 mu buroko bwo muri Beaumont kubera kubeshya abashoramari akabambura amafaranga binyuze mu masezerano y’imigabane y’Abashinwa ya kera, idafite agaciro uretse ku isoko ry’ibikoresho by’amateka. Yafunguwe byihuse mu mwaka ushize, none yagarutse ku ruhimbi nyuma y'amezi hafi 12.

Mu nyandiko z’urukiko, byagaragajwe ko uwo bafatanyije icyaha ari we washakishaga abashoramari. Caldwell yavuze ko nta n’umwe mu bayoboke b’itorero rye wari mu bahohotewe.

Abashinjacyaha bavuze ko we n’uwo bafatanyije icyaha bohereje $25,000 bakuye kuri konti y’itorero, ariko ayo mafaranga yakomeje kugaragazwa ko yishyuwe nyuma. Urukiko rwemeje ko yamaze kwishyura burundu amafaranga yose y’abo yambuye.

Ku Cyumweru ubwo yafataga mikoro, Caldwell yaririmbiye abayoboke ati: “Nagiye i Beaumont, Texas, ndaranganya amaso hose, sinabona n’umwe.” Ibyo byatumye abakirisitu n’inshuti bamukomera amashyi ndetse baranamuhobera.

“Ni umugisha ukomeye kuba umushumba wacu ufite icyerekezo agarutse mu rusengero. Turishimye cyane,” umwe mu bayoboke aganira n'itangazamakuru. Itorero ryatangaje ko kuri iki Cyumweru ari bwo Caldwell azatanga inyigisho ye ya mbere kuva agarutse.

Caldwell yatangiye igihano mu kwezi kwa Kamena 2021, nyuma yo kwemera icyaha cyo gucura umugambi wo gukora wire fraud mu mwaka wabanje. Icyo gihe, umugore we Suzette Caldwell, wari umupasiteri mukuru, yabwiye abayoboke ko “yasutse amarira menshi” ubwo umugabo we yinjiraga muri gereza.

Nyuma yo gufungurwa akajyanwa mu gifungo cyo mu rugo, Suzette yashimye Imana, avuga ko umugabo we “ameze neza” kandi “yiteguye gukomeza umurimo.”

Caldwell, w’imyaka 67, yakatiwe muri Mutarama 2021 bitewe n’uburiganya bwabaye hagati ya 2013 na 2014, afatanyije n’umujyanama mu by’ishoramari Gregory Alan Smith wo muri Shreveport, Louisiana.

Abashinjacyaha bavuze ko bombi bakusanyije hafi miliyoni $3.5 zavuye ku bashoramari 29, babinyujije muri Smith Financial Group LLC, ngo bagure impapuro mpamo z’imigabane zatangwaga n’u Bushinwa mbere ya 1949.

Mbere yo gutangira igihano, Caldwell yabwiye itorero mu butumwa bw’amajwi ati: “Hashize imyaka irenga itatu nshinjwa umugambi wo gukora wire fraud. … Wire fraud ishobora kuba byinshi, kandi sinari nzi ko nari kuyikora, ndetse n’umwunganira mu mategeko icyo gihe ntiyari abizi, ariko niko byagenze.”

Itorero rya Windsor Village ryatangaje ko Caldwell yagaragaje “kwicuza” ndetse ko kwishyura kose kwabaye mbere y’uko urubanza rusozwa. Ryongeraho ko bamwe mu bahohotewe bishyuwe amafaranga arenze ayo bari barashoye, ibintu rifata nk’ibidasanzwe mu manza nk’izi. Mu rwego rw’ibihano, Caldwell yakuwe ku rutonde rw’abapasiteri bemewe mu rwego rwa Texas Annual Conference ya United Methodist Church.

Ku munsi wakurikiye uwo yagarukiyeho mu rusengero, Caldwell yanditse kuri Facebook ati: “Bavandimwe, mbabajwe no kutababona ejo ku Cyumweru. Nk’uko Pasiteri Suzette yabivuze, ndi mu rugo mu gifungo cyo mu rugo. Murakoze ku masengesho yanyu no kuntabara mu buryo bw’umwuka. Ndabakunda mu izina rya Yesu, kandi tuzabonana vuba.”

Abakristo bishimiye kongera kobona pasiteri wari wari umaze igihe yarakatiwe n'inkiko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...