Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ya Kanengo, Gresham Ngwira, urukiko rwamenyeshejwe ko ibyabaye byabereye mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka. Pastor Mulima yari yatumiye uwo mukobwa iwe mu rugo amubeshya ko ari isengesho ryihariye agiye kumukorera, birangira amusambanyije.
Ubwo urubanza rwatangiraga, ukekwaho icyaha yahakanye ibyo ashinjwa. Ubushinjacyaha bwakomeje gutanga ibimenyetso birimo n’ubuhamya bw’uwo mukobwa wasobanuriye urukiko uko ibintu byagenze.
Mu gusoma imyanzuro, Umucamanza Marvis Sulumba yibukije uburemere bw’icyaha nk’iki, ashimangira ko ari ugucengera icyizere no kwica amategeko nk'uko bitangazwa na Face of Malawi.
Urukiko rwakatiye Pastor Mulima igihano cy’imyaka 14 muri gereza, aho umucamanza yavuze ko icyo gihano kigamije atari uguhana gusa ahubwo no kuba isomo rikwiriye ku bandi bashobora kugira umugambi wo gukora ibyaha nk’ibi.