Guillermo Ochoa w’imyaka 28 usanzwe akinira AC Ajaccio, akaba yanatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (Man of the match), uburyo yitwaye bwasubije inyuma amateka hagati y’aya makipe yombi, yari ataramara umwaka ahindutse.
Kuva mu mwaka w’2000, Mexique ni yo yatsinze Brazil inshuro nyinshi, aho mu mikino 12 bakinnye, Mexque yatsinze 6, banganya 2 n’aho Brazil itsinda 4 gusa.
Nyuma y’igihe Brazil idatsinda Mexique, yaje kongera kubikora mu mwaka w’2013, ubwo yayitsindaga ibitego 2-0 ibifashijwemo na Neymar ndetse na Jo.
Ibi byabaye nk’ibihinduye amateka hagati y’aya makipe, ariko mu mukino waraye ubahuje bongeye kunganya, mu gihe kunganyiriza muri Brazil kw’aya makipe yombi kwaherukaga mu mwaka w’1997.
Aya makipe n’ubwo yose ari abarizwa muri Amerika y’Epfo, aba mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye, aho Brazil ibarizwa muri CANMEBOL, Mexique ikabarizwa muri CONCACAF.
AMAFOTO:
Umunyezamu wa Mexique yagaruye umupira Tiago Silva yari atereje umutwe
Aha na ho umunyezamu wa Mexique yakuyemo umupira washoboraga gutuma Paulinho atsindira Brazil igitego
Umupira Neymar yatereye hejuru ya Rafael Marquez washoboraga kubyara igitego ariko umunyezamu Ochoa ntiyabyemeye
Uyu mupira Ochoa yawugaruriye mu murongo
Video
Byari guteza impaka ariko ibyuma kabuhariwe bihita bizokemura
Umupira wa Neymar Ochoa yakuyemo wibukije bamwe umupira Gordon Banks yakuyemo utewe na Pele mu mikino y'igikombe cy'isi mu 1970
Neymar na n'ubu ntiyumva uburyo Ochoa yakuyemo umupira we
Paulinho na David Luiz bakekaga ko bagiye kubonera ikipe ya bo igitego, ariko Ochoa ababera ibamba
Neymar yagerageje ibishoboka byose ngo yitware neza nk'uko baba babimwitezeho, ariko ntiyorohewe
Nyuma y'aho umupira yateye uciye ku ruhande rw'izamu gato, Neymar yahise yinjira mu izamu
Bernard (20) yari agerageje kuba yafasha Brazil kwishimira igitego ariko biba iby'ubusa
Izamu rya Brazil ryari ririnzwe na Julio Cesar na ryo ntiryorohewe ariko
Neymar agerageza gucenga Guardado
Nta cyo umugabo yapfa kugeraho atiyushye akuya: Neyamar hanze y'ikibuga nyuma yo gukinirwa nabi, umutoza we Scolari akankamira umusifuzi
Jiovani Dos Santos wakinnye mu makipe nka FC Barcelona (yakuriyemo), Totthenham n'andi, yari yazonze cyane ba myugariro ba Brazil
Myugariro David Luiz wamaze kwerekeza muri PSG avuye muri Chelsea, yagerageje gushaka igitego ariko biranga
Oscar (11) arwanira umupira na Hector Moreno mu gice cya mbere
Guardado agerageza gucenga Dani Alves ahita amwambura umupira
Dani Alves ku ikosa yakoreye Miguel
Ramires ahatanira umupira na Guardado
Abafana bo bari bahari ku bwinshi
N'amarangamutima menshi, David Luiz aririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere y'uko umukino utangira
Neymar we ashobora kuba yananiwe kwihanga asuka amarira
Rafael Marquez kapiteni wa Mexique ashimira Umunyezamu Ochoa uburyo yitwaye mu mukino