Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y'uko muri Ghana umukobwa w'umunyeshuri akomerekeje mugenzi we akoresheje umupanga, amushinja ko yakomeje kumukorakora ku mabere nubwo yari yaramubujije kenshi.
Umunyeshuri w'umuhungu wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ari mu bitaro nyuma yo gukomereka bikomeye, nyuma yo gutemeshwa umuhoro na mugenzi we w'umukobwa w'imyaka 15, wamushinjaga kumukorakora ku mabere kandi yari yakomeje kubimubuza inshuro nyinshi.
Ibi byabereye ku ishuri rya Assin Krofofrodo D/A Basic School riherereye mu Karere ka Assin North, mu Ntara yo Hagati muri Ghana. Uwo mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yavuze ko ibi byabaye mu gihe abanyeshuri bari bari gukora umuganda wo gusukura ikigo cy'ishuri bigamo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Ghana, Graphic Online ivuga ko, ubuyobozi bw'ishuri bwari bwasabye abanyeshuri gutema ibyatsi n'ibihuru byari byarameze mu kigo bakoresheje imihoro. Mu gihe bari mu kazi, uwo mukobwa yavuze ko mugenzi we yakomeje kumukorakora ku mabere no kumukinisha inshuro nyinshi undi atabishaka.
Uyu mukobwa yavuze ko yamuburiye kenshi amusaba guhagarika iyo myitwarire ko bimubangamiye, ariko uwo muhungu ntiyabihagarika. Yavuze ko yakomeje kumukoraho mu buryo budakwiye, ibintu byatumye arakara cyane.
Mu burakari bwinshi, uwo mukobwa yafashe umuhoro bari bari gukoresha batema ibyatsi, awukatisha mugenzi we ku kuboko imbere hafi y'ikiganza. Uwo muhungu yahise avirirana amaraso menshi, bituma ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Ababyeyi b'uwo muhungu bashinje ubuyobozi bw'ishuri kutita ku byabaye, bavuga ko bwagaragaje uburangare nyuma y'uko uwo mwana akomerekeye ku ishuri mu masaha y'amasomo.
Bavuga ko ubuyobozi bwatinze kumugeza kwa muganga cyangwa ngo bumuhe ubufasha bwihuse, ahubwo bwategereje umubyeyi we akava mu murima akaza kwijyanira umwana we kwa muganga.
Ku ruhande rw'umuryango w'uwo mukobwa, mukuru we witwa Joyce Enyan yasabye Polisi gukora iperereza ryimbitse ku byabaye, harimo gusuzuma imyitwarire y'ubuyobozi bw'ishuri n'uko bwitwaye nyuma y'iyo mpanuka.
Ibi byongeye gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko gukorakora undi mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina atabishaka ari imyitwarire idakwiye igomba kwamaganwa, mu gihe abandi bavuga ko nubwo uwo mukobwa yari afite uburenganzira bwo kwirwanaho, gukoresha umuhoro byateje ingaruka zikomeye zitari zikwiye.
Polisi yo muri Ghana yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n'icyemezo kizafatwa ku mpande zombi, ndetse n'uruhare rw'ubuyobozi bw'ishuri muri iki kibazo.
