Umunyempano Karamuzi Fred yahishuye uko inzozi ze zo kubyina zahindutse izo kuririmba - VIDEO

Iyobokamana - 18/09/2025 7:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyempano Karamuzi Fred yahishuye uko inzozi ze zo kubyina zahindutse izo kuririmba - VIDEO

Umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Karamuzi Fred, yahishuye ko mu myaka y'ubuto bwe yakundaga cyane kubyina ndetse yarotaga kuzaba umubyinni ukomeye, ariko byarangiye abaye umuririmbyi.

Mu muziki yamenyekanye nka Freddy, ariko amazina ye y’ukuri ni Karamuzi Fred. Yavutse tariki ya 1 Gashyantare 1999 mu Karere ka Nyagatare, nyuma yaho umuryango we wimukiye mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murundi, ahitwa Buhabwa, ari naho atuye ubu.

Fred akiri muto yakundaga cyane kubyina, ndetse yari afite inzozi zo kuzaba umubyinnyi. Ariko uko yabyinaga, byajyanaga no kuririmba, bituma mu gihe yagendaga akura, inzozi zo kubyina ziza guhinduka izo kuririmba. Byaje kumushishikariza kwandika indirimbo ze bwite, nubwo mu ntangiriro yandikaga indirimbo zisanzwe zifite amagambo y’isi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Fredy yavuze ko ibyo byose byahinduye isura ubwo yemereraga Yesu kumwinjirira, agasubira inyuma gato mu buzima bwe kugira ngo yisuzume. Mu 2019 nibwo yumvise neza ko afite impano yo kuririmba, naho mu 2022 yinjira mu Itorero, yiyemeza kuba umuririmbyi wa Gospel.

“Intego yanjye ya mbere ni ugutambutsa ubutumwa bufasha imitima y’abantu, Imana yaduhaye. Ndifuza ko butagira aho bugarukira, bukagera no hanze y’u Rwanda, ndetse nanjye bikangirira akamaro mu buzima bwanjye bwa buri munsi,” — Karamuzi Fred.

Indirimbo ye aherutse gushyira hanze “Inzira Nanyuze” ari nayo ya mbere ni igihangano gikubiyemo ubuhamya bw’urugendo rwe, ibintu Imana yamukoreye ndetse n’uko yamubereye umugisha. Ni indirimbo yo gushima Imana no kwerekana ko inzira ye koko ari nziza.

Fred ashimira abakunzi b’umuziki bamushyigikiye, akabasaba gukomeza kumuba hafi no kumutera inkunga mu rugendo rwe rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

Fredy amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise "Inzira Nanyuze"

REBA INDIRIMBO "INZIRA NANYUZE" YA FREDY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...