Sir Ian Wood, umwe mu banyemari b'ibihangange muri Scotland ndetse akaba yarubatse izina rikomeye mu nganda za peteroli na gaz, yitabye Imana ku myaka 84. Umuryango we watangaje ko yitabye Imana mu mahoro ari iwe mu rugo, akikijwe n'abagize umuryango we.
Sir Ian Wood yari umwe mu bantu bakize cyane muri Scotland. Yayoboye Wood Group, ikigo gifite icyicaro i Aberdeen gikora ibikorwa by'ubwubatsi, ubujyanama n'ubwubatsi bw'inganda z'ingufu hirya no hino ku Isi.
Yatangiye ibikorwa bye nyuma yo gufata ubuyobozi bw'ubucuruzi bw'umuryango mu 1967, bwari busanzwe bukora uburobyi. Nyuma yabwo yashinze ishami ryihariye ryakoraga serivisi zifasha inganda za peteroli zo mu Nyanja ya Ruguru (North Sea), ibintu byatumye Wood Group ikura cyane.
Mu bihe byayo byiza, Wood Group yigeze guhabwa agaciro karenga miliyari £5, ikorera ibikorwa by'ingufu mu bihugu byinshi byo ku Isi.
Mu itangazo ry'umuryango we, Sir Ian Wood yashimwe nk'umugabo wakundaga umuryango we, umugiraneza ndetse n'umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Scotland.
Umuryango we wagize uti: "Nubwo benshi bamumenye nk'umushoramari n'umugiraneza, twe tuzamwibukira ku bw'ineza ye, ubuntu, kwihangana no gukunda umuryango we byimazeyo."
Bakomeje bavuga ko yamaze imyaka 55 ashakanye na Lady Helen, basigarana abana batatu ari bo Nic, Graham na Garreth, ndetse n'abuzukuru barindwi.
Mu 1994, Sir Ian Wood yahawe impeta y'icyubahiro (Knight) kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda za peteroli na gaz. Nyuma yaje no guhabwa Order of the Thistle, kimwe mu bihembo by'icyubahiro bikomeye muri Scotland.
Mu 2007 yashinze Wood Foundation, umuryango ukora ibikorwa by'urukundo n'iterambere. Uyu muryango ushyigikira imishinga y'ubuhinzi, kubungabunga ibidukikije n'iterambere ry'abaturage muri Scotland no mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.
Nyuma y'urupfu rwe, abayobozi batandukanye ba Scotland bamushimiye uruhare yagize mu guteza imbere ubukungu n'imibereho y'abaturage.
Minisitiri wa Mbere wa Scotland, John Swinney, yavuze ko Sir Ian Wood yari umuntu wagize uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw'igihugu no gufasha abantu benshi.
Abandi bayobozi barimo Douglas Lumsden, Steven Flynn na Douglas Alexander na bo bamusabiye iruhuko ridashira, bavuga ko yari umwe mu banyemari bakomeye Scotland yagize ndetse ko ibikorwa bye bizakomeza kwibukwa n'ibisekuru byinshi.
Urupfu rwa Sir Ian Wood rusize icyuho mu rwego rw'ubucuruzi n'ibikorwa by'urukundo muri Scotland. Nubwo atakiriho, umurage we uzakomeza kubaho binyuze mu bigo yubatse, ibikorwa by'iterambere yashyigikiye ndetse n'ubuzima bw'abantu benshi yafashije mu bice bitandukanye by'Isi.


Umunyemari Sir Ian Wood wari umwe mu bakire ba Scotland yitabye Imana mu myaka 84
