Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023. Viggo Venn yihariye umubare munini w’abafana, kuva atangiye kwiyereka Akanama Nkemurampaka kugeza asoje.
Umunyamuziki Liliana Clifton w’imyaka
13 y’amavuko yaje ku mwanya wa kabiri n’aho umunyabufindo Cillian O’Connor w’imyaka
14 aza ku mwanya wa gatatu.
Venn w’imyaka 33 yahembwe £250,000. Ni
nyuma y’uko anyuze abarimo Simon Cowell ukuriye Akanama Nkemurampaka, bikagera
n’aho amujyana ku rubyiniro, akamwambika umwambaro uhuje ibara n’irye, ndetse
bakabateraho indabo z’amaroza.
Byageze n’aho abari bitabiriye umunsi wa nyuma w’iri rushanwa, basaba uyu musore kongera kubasetsa.
Ni mu gihe Alesha
Dixon uri mu Kanama Nkemurampaka, yamubwiye ko abantu bose bamwishimiye kandi ‘baragukunda’.
Bruno we yamubwiye ko ibyo yerekanye
byasize urwibutso rudasaza, agera ikirenge mu cy’umunyarwenya Mr Bean wabiciye
bigacika.
Simon Cowell yamubwiye ko ‘ntabwo
nigeze mpura n’umunyarwenya umeze nkawe mu buzima bwanjye. Ati “Ndabyemeye,
ndagukunda guhera uyu munsi."
Abageze mu cyiciro cya nyuma banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka ni 11 barimo Musa Motha, Amy Lou, Viggo Venn, Olivia Lynes, Ghetto Kids, Travis George, Malakai Bayoh, Duo Odyssey, Cillian O'Connor na Lillianna Clifton.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Viggo Ven yavuze ko atarabasha kwiyumvisha ko yegukanye Britain's Got Talent. Avuga ko atigeze yiyumva 'uko yiyumva kuri iyi nshuro mu buzima bwe'.

Viggo yafashe ifoto n'abagize Akanama Nkemurampaka

Umunyarwenya Viggo Venn wo mu gihugu cya Norvège yanditse amateka nyuma y’uko yegukanye Britain’s Got Talent

Ibyishimo ni byose kuri Viggo Venn

Mu bihembo yatsindiye, harimo no kuzaririmba mu birori Royal Variety bizatambuka kuri BBC

Lilliana waje ku mwanya wa kabiri
Viggo Ven yahigitse abarimo Ghetto
Kids bakunzwe muri iri rushanwa kuva ryatangira
Abagize Akanama Nkemurampaka bavuze ko Viggo yageze ikirenge mu cya Mr Bean
Sherrie Silver yahuye na Ghetto Kids mbere y'uko bajya ku rubyiniro

Ghetto Kids yatanze ibyishimo muri iri rushanwa





Cillian O'Connor w'imyaka 13



Travis George

Amy Lou




KANDA HANO UREBE UKO VIGGO VEN YITWAYE IMBERE Y'AKANAMA NKEMURAMPAKA
">
KANDA HANO UREBE UKO GHETTO KIDS YITWAYE IMBERE Y'AKANAMA NKEMURMAPAKA