Umunyarwenya Teacher Mpamire agiye kongera gutaramira i Kigali

Imyidagaduro - 02/07/2025 7:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwenya Teacher Mpamire agiye kongera gutaramira i Kigali

Umunyarwenyaw’Umunya-Uganda, Teacher Mpamire, agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo cy’uruhererekane cya Gen Z Comedy Show, kizaba ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.

Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV) guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM). Iki gitaramo ni kimwe mu bikomeje gufata intera mu kwidagadurira k’urubyiruko rw’iki gihe, kizaba kiyobowe n’umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci ku mbuga nkoranyambaga.

Ni igitaramo gishingiye ku gusetsa, gihuza abanyarwenya batandukanye barimo ibyamamare n’abafite impano nshya, kikaba kigamije gufasha urubyiruko guseka, gutuza no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe binyuze mu buhanzi bw’urwenya.

Nyuma y’umwaka urenga atarongera gukandagira mu Rwanda, Mpamire aragaruka asanganira urukumbuzi rw’abamukunda. Yaherukaga gutaramira mu gitaramo cya Gen Z Comedy Show cyabaye muri Nyakanga 2024, aho yigaragaje nk’umwe mu banyabigwi bafite uburyo bwihariye bwo gusetsa bushingiye ku kwigana abarimu n’abayobozi b’amashuri mu buryo bushimishije ariko bunigisha.

Mu buryo bw’umwihariko, Mpamire akunzwe cyane n’urubyiruko kuko urwenya rwe rufite ishingiro; arigisha, agasetsa, akanabibamo udukoryo dusekeje dufasha abantu gutekereza no kuruhuka.

Mpamire witwa Herbert Mendo Ssegujja ni umunyarwenya ukomoka muri Uganda, wamenyekanye cyane mu myaka ya za 2010 kubera ubuhanga bwo gutera urwenya akigana abarimu b’Abagande n’imyitwarire yabo ikakaye.

Yamenyekanye nka “Teacher Mpamire” kubera uburyo yagiye akina akigana abarimu bafite igitugu, yambaye ikote, afite ibitabo, byose abivanga n’ubuhanga bwo guhinduranya ijwi n’icyongereza cy’urwenya.

Yize kuri Makerere University aho yakuye ubumenyi mu itangazamakuru n’uburezi, nyuma aza kujya mu Bufaransa kwiga ibijyanye na comedy mu ishuri rya École Nationale de Théâtre i Paris.

Ubu azwi muri Uganda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse amaze no gukandagira ku rubyiniro mpuzamahanga harimo mu Burayi no muri Amerika.

Yamaze igihe yitwa “Museveni comedian” kubera uburyo yakinaga yigana Perezida Museveni, icyatumye avugwa cyane mu itangazamakuru ryo ku mugabane wa Afurika.

Gen Z Comedy Show ni urubuga rwashyiriweho urubyiruko n’abakunzi ba comedy, aho bahurira n’abanyarwenya bakomeye, bagaseka, bakanakura amasomo mu buryo burimo ubuhanzi n’imyidagaduro.

Iki gitaramo kigamije gufasha urubyiruko gukura mu bitekerezo, kuruhuka mu mutwe (mental wellness), ndetse no kubona icyizere cy’ubuzima binyuze mu kwidagadura.

Mu myaka itatu ishize, uruhererekane rw’ibi bitaramo babaye umuyoboro ku bahanzi bato bashya mu ruganda rwa comedy, kibafasha kugaragaza impano zabo imbere y’imbaga ndetse no guhura n’abamaze kubaka amazina akomeye.

Ikindi kandi, binyuze ku bufatanye na MTN Rwanda biciye muri gahunda ya MTN Yolo, iki gitaramo gifasha no mu guhanga udushya mu bijyanye no kugurisha amatike, kigaragaza uko ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu guteza imbere imyidagaduro.

Teacher Mpamire wo muri Uganda agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’umwaka wari ushize

 

Teacher Mpamire ategerejwe muri Gen-Z Comedy izaba tariki 10 Nyakanga 2025


Ibitaramo bya Gen-z Comedy biterwa inkunga na Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...