Umunyarwenya Samu Zuby yongeye guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko

Imyidagaduro - 17/08/2026 4:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwenya Samu Zuby yongeye guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko

Umunyarwenya Muco Samson uzwi nka Samu Zuby, yongeye gutanga kandidatire yo guhatanira umwanya w’umudepite uzahagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma y’uko mu 2024 yari yagerageje amahirwe ariko ntibimuhire.


Samu Zuby ari ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemejwe ku mwanya w’umudepite uhagararira urubyiruko rwasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2026.

Kuri iyi nshuro, uyu munyarwenya avuga ko agarutse afite icyizere cyo gutsinda, ndetse ko ubunararibonye yakuye mu matora aheruka ari kimwe mu byatumye adacika intege.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Samu yavuze ko icyemezo cyo kongera kwiyamamaza yagifashe ashingiye ku cyizere afite cyo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Kubera ko mfite indangagaciro zo gukunda igihugu, bwa mbere sinifata nk’uwatsinzwe. Bwa mbere ntsindwa, sinigeze ncika intege, ahubwo nabifashe nka ‘experience’ yo kwibwira bagenzi banjye bakamenya uwo ndiwe. Sinzigera ncika intege mu gutanga umusanzu w’icyateza imbere igihugu cyanjye.”

Mu 2024, Samu Zuby yari mu rubyiruko rwahataniye guhagararira bagenzi babo mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyo gihe ariko ntiyagize amahirwe, kuko yatsinzwe ku majwi, aho yabonye ijwi rimwe gusa.

Nubwo icyo gihe bitamuhiriye, Samu ntiyaretse ibikorwa bye byo gutanga umusanzu mu rubyiruko no mu gihugu muri rusange. Ahubwo yafashe ibyabaye nk’ubunararibonye bwamufashije kumenya neza uko inzira y’amatora imeze no kurushaho kumenyekanisha ibitekerezo bye.

Kuri iyi nshuro, yongeye gutanga kandidatire, avuga ko yiteguye guhagarara imbere y’inteko itora, akagaragaza impamvu yumva akwiriye guhabwa amahirwe yo guhagararira urubyiruko.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Samu Zuby n’abandi bakandida bazagaragara imbere y’inteko itora, aho bazahabwa umwanya wo kwiyerekana no kugaragaza ibyo bazakorera urubyiruko. Ni muri icyo gikorwa kandi hazamenyekana uzatorerwa guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Samu Zuby si mushya mu ruhando rw’imyidagaduro. Yamamaye cyane mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, aho urwenya rwe rwamuhesheje gukundwa n’abatari bake mu rubyiruko.

Afatanyije na mugenzi we Seth, bashinze itsinda ry’urwenya ryitwa Zuby Comedy, bakomeza gukora ibikorwa bitandukanye bigamije gusetsa no kwishimisha urubyiruko.

Ariko hanze y’urwenya, Samu afite n’umwuga mu bijyanye n’itangazamakuru n’uburezi. Kuri ubu ni umwarimu muri East Africa University, aho yigisha abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere amasomo ajyanye n’itangazamakuru.

Ubumenyi afite mu itangazamakuru ni bumwe mu buryo yagiye yifashisha mu bikorwa bye, haba mu gusabana n’urubyiruko, mu gutanga ibitekerezo ndetse no mu bikorwa bye byo gusetsa.

Mu 2023, Samu Zuby yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK), i Muhanga.

Mu 2025, yakomereje amashuri muri kaminuza ya ULK, aho yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza, yiga Development Studies.

Uru rugendo rw’amashuri, umwuga wo kwigisha ndetse n’ibikorwa bye mu myidagaduro ni bimwe mu byagize uruhare mu kumumenyekanisha mu rubyiruko.

Uzatsinda aya matora azasimbura Depite Venuste Icyitegetse wari usanzwe uhagarariye urubyiruko muri uyu Mutwe w’Abadepite.

Venuste Icyitegetse yeguye kuri izi nshingano ku wa 11 Kamena 2026, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Kuva icyo gihe, hakomeje gutegurwa inzira yo gushaka uzamusimbura, ari na yo mpamvu Samu Zuby n’abandi bakandida bongeye gushyirwa ku rutonde rw’abifuza guhabwa amahirwe yo guhagararira urubyiruko.

Kuri Samu, iyi si inkuru yo gutsindwa cyangwa gutsinda gusa. Ni amahirwe yo kongera kugerageza, nyuma yo gutwara isomo mu 2024 no gukomeza kwiyubaka mu myuga itandukanye.

Ubu amaso ahanzwe ku munsi w’amatora, ubwo Samu Zuby n’abandi bakandida bazahabwa umwanya wo kwisobanura imbere y’inteko itora.

Uzabasha kwigarurira amajwi menshi ni we uzahabwa inshingano zo kuba ijwi ry’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.


Samu ari ku rutonde rw’abakandida bemejwe by’agateganyo ku mwanya w'umudepite uzahagararira urubyiruko mu nteko ishinga amategeko


Samu Zuby yavuze ko amatora yo muri 2024 yamusigiye ubumenyi no kwibwira bagenzi be icyo ashoboye

Muco Samson uzwi nka Samu Zuby agaragara ku mwanya wa 20’ mu bakandida bemejwe by’agateganyo mu matora yo gusimbura uwari umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...