Kuva kuri uyu wa Mbere
tariki 3 Ukwakira 2022, Rusine Patrick yumvikanye ku ndangururamajwi za Kiss Fm
yumvikanira kuri 102.3 Fm. Yakoranye ikiganiro ‘Breakfast with the stars’ na
Sandrine Isheja ndetse na Andy Bumuntu.
Muri iki kiganiro, Rusine
yavuze ko yakuze ashaka kuba umunyarwenya, kandi agahora yifuza ‘guhora
iruhande rw’umuntu ukundira ibyo akora’. Ati “Umuntu ukuruta ariko
akakuganiriza nk’aho muri kumwe."
Sandrine Isheja yavuze ko
‘Kuva uyu munsi mu kiganiro cya mugitondo tuzajya tuba turi batatu’. Ati “Ikaze
kuri Rusine."
Uyu munyarwenya yavuze ko
akabije inzozi, kuko yahoze yifuza guhurira ku ndangururamajwi imwe na Sandrine
Isheja Butera.
Uyu musore ni umwe mu
batangiranye na Radio Power Fm ya Unlce Austin ari nayo yakoragaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Power Fm yashyize kuri Twitter ubutumwa bushimira Rusine umusanzu we mu rugendo rw’iterambere rw’iyi Radio. Bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima yakomerejemo.
Bati "Rusine, turagushimira ubunyamwuga n'ubwitange wagaragaje mu biganiro bya Power Fm. Tukwifurije amahirwe mu bindi werekejemo."
Ku wa Gatandatu tariki 22
Gashyantare 2022, nibwo Uncle Austin yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
atangaza ko yashinze Power Fm nyuma yo gusezera kuri Kiss Fm.
Nyuma y’iminsi micye, ku
wa 1 Werurwe 2022 yagaragaje abanyamakuru bazafatanya nawe muri uru rugendo
barimo Rusine Patrick.
Rusine avuye kuri Power
FM nyuma y’amezi umunani yari ashize ayikorera. Yakoraga mu kiganiro ‘Day Break’
yahuriragamo na Brenda [Umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie] na Darius Capelo,
usanzwe ari umushyushyarugamba mu bitaramo.
Rusine amaze iminsi
yigwizaho abakunzi b’urwenya ahanini biturutse mu bitaramo bya Seka Live,
yagiye ashimirwa mu buryo bukomeye akanahabwa amafaranga.
Aherutse gukora igitaramo
cye cya mbere yise ‘Inkuru ya Rusine’, kandi akunzwe cyane mu ruhererekane rwa
filime y’urwenya yitwa ‘Mugisha na Rusine’ akorana na Mugisha Emmanuel wamamaye
nka Clapton.
Rusine avuga ko iki
gitaramo cya mbere cyamufunguriye amarembo menshi mu buzima bwe, bituma buri
wese abona ko ari umunyarwenya wuzuye koko.
Ubwo yiteguraga iki gitaramo,
yakoze imyitozo mu gihe cy’iminota 45’ ariko ubwo yari ku rubyiniro yataramiye
abantu mu gihe cy’amasaha abiri (2).
Muri iki gihe, Rusine arajwe
ishinga no gusoza amasomo ye muri Kaminuza aho ari mu mwaka wa kane mu ishami
ry'ubuzima bwo mu mutwe n'Ubumenyamuntu, kandi muri uyu mwaka azandika igitabo
cye gisoza amasomo.

Mu gitondo cyo kuri uyu
wa Mbere, Rusine yumvikanye ku ndangururamajwi za Kiss Fm
Rusine azajya akora mu
kiganiro ‘Breakfast with the Stars’ azajya ahuriramo na Sandrine Isheja na Andy
Bumuntu
Power Fm yasezeye kuri
Rusine wari umaze amezi umunani ayikorera, bamwifuriza ishya n’ihirwe
Rusine aherutse gukora igitaramo cye cya mbere yise ‘Inkuru ya Rusine’ aho yakoze igihe cy’amasaha ibiri
Andy Bumuntu na Sandrine bahaye ikaze Rusine kuri Kiss Fm