Umunyarwenya Pilate yasabye imbabazi Mitsutsu ariko yinangira umutima -VIDEO

Imyidagaduro - 12/09/2025 1:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwenya Pilate yasabye imbabazi Mitsutsu ariko yinangira umutima -VIDEO

Umunyarwenya Ndimurukundo Elysee wamamaye nka 'Pilate' mu bitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy, yatangaje ko mu minsi yateye intambwe yo gusaba imbabazi mugenzi we Mitsutsu ariko ko atigeze azihabwa kuko Mitsutsu yinangiye umutima.

Mitsutsu amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ahundagaza ibitutsi kuri Pilate biturutse mu kuba yaramukozeho ikiganiro agaragaza ko imyitwarire ye mu gitaramo cya Gen- z Comedy itari ihwitse, ndetse ko atarakoresheje neza umwanya we ahubwo yahugiye mu kwamamaza ibigo bakorana.

Mitsutsu yagiye kure anakora ibiganiro na shene za Youtube zinyuranye agaragaza uburakari bukomeye, kugeza ubwo yatutse Pilate ibyo gupfunyika anagera ku muryango we.

Mu kiganiro na InyaRwnada, Pilate yasobanuye ko ibyo yavuze kuri Mitsutsu atari azi ko bizafata intera ku kigero byagezeho, ibyatumye ahitamo kumusaba imbabazi mu maguru mashya kugirango birangire, ariko ngo ntibyakunze.

Ati "Icyo navuga kuri Mitsutsu ni uko iyo umuntu iyo akosheje hari uburyo umukosora nka Mukuru wanjye wantanze muri ibi bintu [...] Yarampamagaye kuri telefoni ndangije ndamubwira nti umbabarire aho nanyuze nakongera kuhanyura nkakora ikindi kiganiro nkagusaba imbabazi."

Uyu musore yasobanuye ko aho kugirango Mitsutsu yumve imbabazi yamusabye, ahubwo yakomeje kwenyegeza umuriro avuga ko "mwarangambaniye, murashaka kunyica" rero 'mpitamo kumwihorera.'

Ati "Yinagiye umutima, ntabwo ari kwemera ko umuntu yamusaba imbabazi, niyo mpamvu byagenze kuriya. Iyo turi imbere ya 'Camera' hari igihe ivuga amagambo menshi bikarangira hari uwo ukomerekeje. Navuze ku bikorwa yamamaza mbikoramo amakosa. Rero, namusabye imbabazi."

Pilate yavuze ko amagambo akarishye mugenzi we yakoresheje mu biganiro byo kuri Youtube, atekereza ko yatumye abafana be batamufasha neza kuko yamwibasiye. Ati "Iyo ikosa ryabaye, hari ukuntu urikosora nk'umuntu mukuru. Navuga ko yatengushye abafana be."

Pilate yavuze ko yiteguye gukomeza ibiganiro na Mitsutsu kugeza ubwo bombi baziyunga bikarangira. Ashimangira ati "Nta muti uncira urubanza rwose."

Umunyarwenya Pilate yatangaje ko yasabye imbabazi Mitsutsu ariko ntazo yahawe, ariko yizeye ko bizarangira 


Mitsutsu amaze iminsi yibasira Pilate ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ikiganiro yamukozeho avuga ko atitwaye neza mu gitaramo cya Gen-z Comedy


Ibyo Mitsutsu yakoreye mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye ku wa 8 Kanama 2025, byabaye ingingo yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga 

Ubwo Mitsutsu yari kumwe na mugenzi we ‘Mugande’ mu gitaramo cya Gen-z Comedy

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PILATE AVUGA KO YASABYE IMBABAZI MITSUTSU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...