Abategura
iki gitaramo batangaje ko ari amahirwe adasanzwe ku bakunzi b’urwenya, babivuga
mu butumwa banyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare
2026.
Iki
gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2026,
kikaba kizayoborwa n’umunyarwenya Bahu Joe.
Iki
gitaramo kigamije gususurutsa abantu b’ingeri zose bo mu Mujyi wa Kigali ndetse
n’inkengero zawo, harimo n’abanyamahanga baba mu Rwanda cyangwa baje mu mirimo
inyuranye.
Patrick
Salvador yatangiye urugendo rwe akiri muto, aho yamenyekanye ku buryo
budasanzwe mu guseka abantu mu buryo bw’umwimerere.
Yagiye
agaragara mu bitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba, yubatse izina kubera ubuhanga bwe ku rubyiniro, uburyo asetsa
abantu nta gucikamo ibice, ndetse n’ubutwari bwo guhuza urwenya n’ubuzima
bw’abantu.
Mu
myaka yashize, yakoranye n’abandi bahanzi b’urwenya b’icyamamare, aba
umushyitsi w’icyubahiro mu bitaramo bikomeye, cyangwa umusimbura w’icyubahiro
mu biganiro by’imyidagaduro.
Uyu
munsi, Patrick Salvador ni umwe mu barwenya bakunzwe cyane mu karere, aho
yagiye akurura imbaga y’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, agakomereza ku
rugero rwo hejuru mu guhuza urwenya n’ubuzima bwa buri munsi.
Yataramiye
i Kigli binyuze mu bitaramo birimo nka ‘Gen-z Comedy’, ‘Seka Live’ n’ibindi
binyuranye byanyuze ibihumbi by’abantu mu bice bitanduaknye by’Umujyi wa
Kigali.
Mu
myaka amaze ari mu ruhando rw’urwenya, Patrick Salvador yagiye agaragara mu
bitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba, aho yamenyekanye kubera:
Ubuhanga
bwo guseka abantu ku buryo budasanzwe, atitaye ku nkomoko cyangwa icyiciro
cy’ubuzima cy’umuntu; ubushobozi bwo guhuza urwenya n’ubuzima bwa buri munsi,
aho asetsa ku bintu abantu bose basanzwe bahura na byo; no kugira ikinyabupfura
no kwiyubaha, ibintu byatumye aba intangarugero ku barwenya bakiri bato;
Uyu
munsi, Patrick Salvador ni umwe mu barwenya bakunzwe cyane mu karere, aho
akurura imbaga y’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.
Urwenya
rwe rurangwa no guhumuriza abantu, kubereka ko bashobora gusetsa n’iyo baba
bahura n’ibibazo, no kugaragaza ko urwenya ari igikoresho gikomeye mu kubaka
umuryango n’imibanire y’abantu.

Umurwenya
w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Patrick Salvador, azabasusurutsa mu
gitaramo “Thank God it’s Funny” kizabera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu
tariki 6 Werurwe 2026

Iki
gitaramo kizayoborwa n’umunyarwenya Bahu Joe kandi cyitezweho kuzahuza abantu
b’ingeri zose

Patrick
Salvador yatangiye urugendo rwe mu urwenya akiri muto, ashingiye ku guseka no
guhumuriza abantu
Urwenya
rwe rugarukira ku buzima bwa buri munsi, ku mibanire y’abantu, no ku guhumuriza
imbaga, bityo abakunzi be bakamwumva nk’umunyarwenya ufite ubutumwa bwiza mu
mashusho no ku rubyiniro

