Umunyarwenya Joseph yasohoye filime yakoreye ku ivuko i Gisenyi aho kwibanda kuri Kigali gusa -VIDEO

Imyidagaduro - 11/09/2025 8:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwenya Joseph yasohoye filime yakoreye ku ivuko i Gisenyi aho kwibanda kuri Kigali gusa -VIDEO

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Ishimwe Joseph, wamamaye cyane mu bitaramo bya Gen-z Comedy, yamaze gushyira ku isoko filime ye ya mbere yise ‘Petit Frère’ yakoreye ku ivuko rye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Joseph w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko iyi filime ari intangiriro y’urugendo rwe rushya rwo gukora filime ze bwite nyuma y’imyaka 5 amaze mu mwuga wo gusetsa abantu.

Uyu musore yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye na ‘Electronic Services’ mu 2022, ariko akaba yarahisemo gushyira imbaraga nyinshi mu myidagaduro.

Joseph yabwiye InyaRwanda, ko yise iyi filime Petit Frère bitewe n’uko inkuru yayo ishingiye ku mukinnyi ukina ari murumuna we. Inkuru igaruka ku buryo uyu murumuna we aba atekerereza inshuti ye yitwa David, hanyuma ibyo atekerereje bigatangira kugaragara nk’ukuri mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati: “Nayise Petit Frère kuko inkuru yose igaruka kuri murumuna wanjye. Iyo urebye neza, byose bishingiye ku byo abwira inshuti ye, bikaza kugaragara muri filime.”

Joseph avuga ko yagize intego yo kuzana impinduka mu buryo filime nyarwanda zikorwa, kuko kenshi usanga zikinirwa ahantu hato hatandukanye n’ubuzima busanzwe.

Ati “Usanga filime nyinshi nyarwanda zikorerwa ahantu hato, nko mu nzu imwe cyangwa mu rugo rumwe gusa. Njye nashatse gukora inkuru ishingiye ku buzima busanzwe, mu isoko, mu rusengero, muri gare, mu muhanda nk’uko bigenda mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ibyo nibyo nashatse gushyira muri filime yanjye, ariko nanashyiramo udushya tudakunze kugaragara muri sinema nyarwanda.”

Gisenyi nk’ahantu h’amateka n’isura nshya

Joseph yahisemo gukorera filime ye yose mu Mujyi wa Gisenyi aho yavukiye, avuga ko ashaka kugaragaza ko sinema nyarwanda itagomba guhora ikorerwa i Kigali gusa.

Yungamo ati “Naribajije nti ese ni itegeko ko filime nyarwanda zose zikinirwa i Kigali? Nshaka kwerekana ko no mu yindi mijyi y’u Rwanda harimo impano nshya n’amateka akomeye. Ni yo mpamvu nahisemo gukorera filime ‘Petit Frère’ i Gisenyi kandi nanjye ari ho mvuka.”

Avuga kandi ko yashatse kwibutsa abanyarwanda baba mu mahanga, cyane cyane abavuka i Gisenyi, ko bashobora kubona filime zibaganisha iwabo aho gukomeza kubona izigaragaza Kigali gusa.

Joseph avuga ko Petit Frère ari intangiriro, ariko afite gahunda ndende yo gukora izindi filime nyinshi zizakomeza kugaragaza ubuzima bw’abanyarwanda n’udushya tuzongera umwimerere muri sinema nyarwanda.

Asoza agira ati “Nashakaga intangiriro. Iyi ni filime yanjye ya mbere ariko si iya nyuma. Intego yanjye ni uko filime nyarwanda zigera ku rwego rwo kuba indorerwamo y’ubuzima bwacu bwa buri munsi, kandi zikajyana n’igihe.”


Joseph yahisemo Gisenyi ku ivuko rye aho gukorera i Kigali, yerekana ko sinema nyarwanda ishobora gukinirwa hose


Petit Frère: Filime ya mbere ya Joseph, igaruka ku buzima busanzwe ariko avuga ko izanye udushya muri sinema nyarwanda 

Gisenyi yabaye urubuga rwa mbere rw’urugendo rwa Joseph mu gukora filime no kugera ku ntangiriro y’inzozi ze 

Nyuma y’imyaka 5 asetsa abantu muri Gen-z Comedy, Joseph yinjiye mu rugendo rushya rwo gukora filime 

Uyu niwe wakinnye ari Mama wa David na Joseph. Mu buzima busanzwe yitwa Cyurinyana Vestine, ni Umuyobozi mu Karere ka Rubavu, aho ashinzwe ubuhanzi 

Munyemana Cedrick wakinnye ari Murumuna wa Joseph muri filime ‘Petit Frere’ 

Nshaka kwerekana ko si itegeko ko filime nyarwanda zose zikinirwa i Kigali” – Joseph

KANDA HANO UBASHE KUREBA FILIME ‘PETIT FRERE’ Y’UMUNYARWENYA JOSEPH 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...