Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, Mazimpaka yakoze ikiganiro cya nyuma
asezera ku Magic Fm, aho yari asanzwe akora mu kiganiro cya mu gitondo,
anashimira abafana be ku bw’inkunga bamuhaye mu rugendo rwe rwa Radio
n’ubuhanzi.
Umunyamakuru
Moses Iradukunda, bakunze guhurira mu kiganiro 'Samedi Detente' cya Radio
Rwanda, yamwifurije amahirwe masa mu nshingano nshya.
Mu
butumwa bwe, yagize ati: "Ndakwifuriza ishya n'ihirwe ku nshingano nshya
wahawe. Bigaragaza ko ibyo wakoze byose byahawe agaciro. Genda, uteze imbere
KC2. Nzakumbura ibiganiro byose twakoranye, ariko kandi nishimiye intambwe
wateye.”
Japhet
Mazimpaka yize itangazamakuru n’itumanaho, aho yarangije icyiciro cya kabiri
cya kaminuza mu 2021 muri Kaminuza ya Mount Kigali.
Mu
2023, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Postgraduate) mu bijyanye na
Development Studies muri ULK, mbere y’uko mu 2024 asubira muri ULK akongera
guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imiyoborere
(Governance).
Ubwo
yahabwaga izi mpamyabumenyi zombi, Japhet yabwiye InyaRwanda ko yiteguye
gukoresha ubumenyi yavomye mu gukorera Igihugu.
Ati: “Urumva ko ku bumenyi hiyongereyeho irindi tafari kandi ndajwe ishinga no
kubukoresha mu kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu cyanjye. “
“Nzi
ko urugendo rukiri rurerure, ariko intego ni ugukomeza kongera ubumenyi no
kubukoresha neza mu kubaka ejo hazaza heza kuri twese, kandi nizera cyane ko
bishoboka."
Uretse
amasomo, Mazimpaka ni umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda, akaba yaragize
uruhare runini mu bitaramo bitandukanye birimo Seka Live, byose abifatanya no
gukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Ubu
agiye gushyira imbaraga mu kuyobora KC2, aho abafana n’abakunzi
b’itangazamakuru bategereje ibikorwa bishya azazana mu guhanga udushya no
guteza imbere iyi Televiziyo.

Japhet Mazimpaka, umunyarwenya wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2, shene ya Kabiri ya Televiziyo Rwanda

Mazimpaka
yize itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kigali, kandi afite impamyabumenyi
z’icyiciro cya Gatatu mu bijyanye na Development Studies na Governance
