Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2

Imyidagaduro - 13/03/2026 9:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wamamaye mu itsinda rya Bigomba Guhinduka, yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2, asimbuye Gloria Mukamabano uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, Mazimpaka yakoze ikiganiro cya nyuma asezera ku Magic Fm, aho yari asanzwe akora mu kiganiro cya mu gitondo, anashimira abafana be ku bw’inkunga bamuhaye mu rugendo rwe rwa Radio n’ubuhanzi.

Umunyamakuru Moses Iradukunda, bakunze guhurira mu kiganiro 'Samedi Detente' cya Radio Rwanda, yamwifurije amahirwe masa mu nshingano nshya.

Mu butumwa bwe, yagize ati: "Ndakwifuriza ishya n'ihirwe ku nshingano nshya wahawe. Bigaragaza ko ibyo wakoze byose byahawe agaciro. Genda, uteze imbere KC2. Nzakumbura ibiganiro byose twakoranye, ariko kandi nishimiye intambwe wateye.”

Japhet Mazimpaka yize itangazamakuru n’itumanaho, aho yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2021 muri Kaminuza ya Mount Kigali.

Mu 2023, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Postgraduate) mu bijyanye na Development Studies muri ULK, mbere y’uko mu 2024 asubira muri ULK akongera guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imiyoborere (Governance).

Ubwo yahabwaga izi mpamyabumenyi zombi, Japhet yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gukoresha ubumenyi yavomye mu gukorera Igihugu.

Ati: “Urumva ko ku bumenyi hiyongereyeho irindi tafari kandi ndajwe ishinga no kubukoresha mu kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu cyanjye. “

“Nzi ko urugendo rukiri rurerure, ariko intego ni ugukomeza kongera ubumenyi no kubukoresha neza mu kubaka ejo hazaza heza kuri twese, kandi nizera cyane ko bishoboka."

Uretse amasomo, Mazimpaka ni umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda, akaba yaragize uruhare runini mu bitaramo bitandukanye birimo Seka Live, byose abifatanya no gukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Ubu agiye gushyira imbaraga mu kuyobora KC2, aho abafana n’abakunzi b’itangazamakuru bategereje ibikorwa bishya azazana mu guhanga udushya no guteza imbere iyi Televiziyo.

 

Japhet Mazimpaka, umunyarwenya wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2, shene ya Kabiri ya Televiziyo Rwanda


Mazimpaka yize itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kigali, kandi afite impamyabumenyi z’icyiciro cya Gatatu mu bijyanye na Development Studies na Governance


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...