Uyu
muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, aho aba bombi
bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko ya Repubulika y’u
Rwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Isacal yavuze ko urukundo rwe na Rosalie
rumaze imyaka itatu, aho rwatangiriye igihe bahuriraga muri Kaminuza, bombi ari
abanyeshuri.
Yagize
ati: “Navuga ko tumaze imyaka itatu dukundana kuko twahuriye muri Kaminuza,
ariko urukundo rwakomeye cyane ubwo twakoraga ‘internship’ kuri Izuba TV.”
Yakomeje
asobanura ko imenyerezamwuga (internship) bakoranye kuri Izuba TV ari yo
yabahuje cyane, urukundo rwabo rugakomera kurushaho kugeza bafashe icyemezo cyo
kurushinga.
Dushimumukiza
Rosalie Gicanda asanzwe ari umwarimukazi wigisha ku kigo cy’amashuri cya Groupe
Scolaire Sholi giherereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, mu Ntara
y’Amajyepfo. Ndetse, muri Kaminuza yize Itangazamakuru n’Itumanaho.
Isacal
yavuze ko mu byatumye afata icyemezo cyo kubana na Rosalie harimo imico ye
ndetse n’indangagaciro z’umunyarwandakazi amubonamo.
Ati:
“Kuba akora umwuga umwe na Mama ni kimwe mu byatumye mukunda. Ikindi, yujuje
indangagaciro z’umunyarwandakazi haba mu mico no mu myitwarire.”
Niyigena
Isacal ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda, binyuze mu bitaramo bya
Gen-Z Comedy bikomeje gukurura abakunzi benshi b’urwenya, by’umwihariko
urubyiruko.


Byatangiye muri Kaminuza, bikomereza kuri Izuba TV, none bigeze ku isezerano ry’ubuzima bwose

Isacal na Rosalie Gicanda bashimangiye urukundo rwabo mu muhango wabereye i Kinyinya

Rosalie
Gicanda - Isacal yavuze ko yamukunze kubera imico myiza n’indangagaciro
z’umunyarwandakazi amubonamo
