Uyu
munyarwenya wigaruriye imitima y’Abanyarwanda yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 1
Kamena 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yanditse agaragaza
ibyishimo by’uko agiye kongera gusura u Rwanda no gusetsa abakunzi be bo muri
iki gihugu amaze gukunda mu buryo budasanzwe.
Umujyanama
we Obreme, wari umaze ibyumweru bibiri mu Rwanda ategura iki gitaramo, na we
yemeje iyi nkuru ati: “Turaje.” Yatangaje ko imyiteguro iri kugenda neza,
ashimangira ko Doctall Kingsley yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda mu bihe
byashize.
Iki
gitaramo kiri gutegurwa na Japhet Mazimpaka, umunyamakuru wa Magic FM, ndetse
n’umwe mu bantu bafite uruhare runini mu kumuzana bwa mbere mu Rwanda.
Japhet
yagize ati “Twamaze kwanzura ko agiye kugaruka. Kuva namuzana ku nshuro ya
mbere, yakunze u Rwanda cyane. Nta gushidikanya, ni igihugu cyamukoze ku mutima
kandi bigaragarira no mu byo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze.”
Yakomeje
avuga ko vuba aha bazatangaza aho igitaramo kizabera n’uko amatike azaboneka,
ndetse ahishura ko kizaba kirimo n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda no hanze
yarwo bamaze gutangira ibiganiro byo gukorana muri icyo gitaramo.
Doctall
Kingsley ni umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria,
aho amaze imyaka irenga icumi mu mwuga wo gusetsa.
Yatangiye
urugendo rwe rwa ‘Stand-up Comedy’ nk’umunyeshuri muri kaminuza, aho
yatunguraga abantu mu bitaramo by’imbere mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza
mu Mujyi wa Lagos.
Yamamaye
cyane mu myaka ya 2010 kubera ubuhanga bwe bwo guhuza urwenya n’ubuzima bwa
buri munsi, akavuga ku buzima busanzwe mu buryo bw’urwenya kandi bufite
ishingiro.
Yakunze
kugaragara mu bitaramo bikomeye muri Nigeria nka: AY Live, Basketmouth
Uncensored, The Chronicles of Ushbebe, Stand Up Nigeria n’ibindi.
Azwiho
kandi kuba umwe mu banyarwenya bafite umwihariko wo gukina mu ndimi nyinshi (Icyongereza,
Ibo, yoruba ndetse na zimwe mu ndimi z’amahanga), bikamufasha kugera ku bantu
benshi.
Mu
bihe bya vuba, Doctall Kingsley yahisemo gukoresha imbuga nkoranyambaga nka
Instagram, TikTok na YouTube, aho akora urwenya rufite aho ruhuriye n’imico
n’imibereho y’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Ni
ho yatangiye no gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda, ari na byo byamuhesheje
izina rya “Ntakirutimana”, ryarushijeho kumumenyekanisha cyane mu Rwanda.
Yaherukaga
mu Rwanda ku 29 Ukwakira 2023, aho yakoze igitaramo cya mbere, akanasura
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, agaragaza
amarangamutima akomeye ku mateka y’u Rwanda.
Yongeye
kugaruka ku 10 Kamena 2024, ataramira mu Gikondo ahasanzwe habera Expo, mu
gitaramo cyari cyateguwe na Seth wo muri Zuby Comedy.
Mu
gihe cy’imyaka ibiri ishize, Doctall Kingsley yakomeje gutangaza urukundo
afitiye u Rwanda, avuga ko yanyuzwe n’ubuyobozi bwiza, isuku, umutekano
n’imibereho y’abantu.
Binyuze
mu bihangano bye kuri TikTok n’Instagram, akunze gusetsa avuga amagambo
y’Ikinyarwanda n’imvugo zo mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.
Igitaramo
cye cyo ku wa 20 Nyakanga 2025 kitezweho kongera guhuza abakunzi ba ‘stand-up
comedy’ n’uyu munyarwenya umaze kuba icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba.
Doctall
Kingsley ‘Ntakirutimana’ yatangaje ko agiye kongera gutaramira i Kigali
Umunyarwenya
Japhet Mazimpaka yavuze ko hari n’abandi banyarwenya bazataramana na Kingsley
mu gitaramo kizaba tariki 20 Nyakanga 2025
Amakuru
avuga ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, aho Kingsley yaherukaga
gutaramira mu 2023
