TikTok yafunze konti ye ku wa 9 Nzeri 2026, ivuga ko yabikoze kubera ko uyu munyarwenya yari amaze kurenga ku mabwiriza agenga imikoreshereze y’uru rubuga inshuro nyinshi.
Iyi ni inshuro ya kabiri Carter Efe atakaje konti ikomeye kuri TikTok. Muri Kamena 2025, konti ye yari ifite abayikurikira hafi miliyoni 3.5 na yo yarafunzwe, nyuma y’amakimbirane yari yatewe n’amagambo yavugiye kuri ‘livestream’ anenga umuhanzi Wizkid.
Nyuma y’icyo gihe, abafana ba Wizkid bari bakoze ubukangurambaga bwo kurega konti ya Efe, bituma asaba imbabazi ku mugaragaro. Nyuma yongeye kubaka umubare munini w’abamukurikira kuri TikTok.
Ku ifungwa rya konti ye nshya, bamwe mu bamukurikira bavuga ko yaba yarakorewe ‘mass reporting’ n’abantu batamushyigikiye, mu gihe abandi bavuga ko imyitwarire ye mu biganiro bya ‘livestream’ ari yo yaba yaratumye TikTok imufatira ibihano.
Peller wari washinjwe kubigiramo uruhare, yahakanye yivuye inyuma kugira uruhare mu ifungwa rya konti ya Efe, avuga ko ibibazo byaturutse cyane ku myitwarire ya Efe ubwe mu gihe yakoraga ibiganiro bya ‘livestream’.
Nubwo yatakaje konti ye yari ifite abayikurikira benshi, Carter Efe aracyakomeza kuvugana n’abafana be no kubagezaho ibikorwa bye binyuze ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Ifungwa ry’iyi konti risize Carter Efe atakaje imwe mu nzira zikomeye yakoreshaga mu gusangiza abantu amashusho y’urwenya, kwamamaza umuziki no gukora ibiganiro bya ‘live’.

